MININFRA yiyemeje gukurikirana ibihombo n'imishinga yadindiye mu gukwirakwiza amashanyarazi

Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC), yagaragarije ibigo bishamikiye ku kigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG ko mu bugenzuzi byakorewe n’umugenzi mukuru ko hari ibibazo bitandukanye.

kwamamaza

Ni ibyavuye muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta kuri raporo y'umwaka wa 2022-2023 aho Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu PAC bagaragarije ibigo bishinzwe ibikorwaremezo byo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi bishamikiye kuri REG aribyo EDCL  na EUCL ko harimo ibibazo bitandukanye byanateye igihombo.

Hon. Depite Bakundufite Christine ati "harimo ibyagiye bigaragara, mu makosa yagaragaye muri gahunda yo gutanga amasoko no kuyashyira mu bikorwa, icyambere ni ikibazo cyo gutinda gutanga amasoko yateganyijwe biganisha mu kurenza igihe, igenzura ryakozwe ryagaragaje ko amasoko afite agaciro ka miliyari 28 na miliyoni 608 yashyizweho umukono nyamara inyandiko z'ipiganwa zararangije igihe, gutinda kukaba kuri hagati y'iminsi 93 na 285".

Yakomeje agira ati "ikibazo cyo gutinda gutanga amasoko yateganyijwe biganisha mu kurenza igihe, gutinda gutanga amasoko ugereranyije n'igihe bateganyaga kuyatanga, igenzura ryagaragaje amasoko 8 afite agaciro ka miliyari 16 na miliyoni 626 yagize ubukererwe buri hagati y'iminsi 68 na 253, gutinda gutanga ibikoresho byaguzwe aho ibikoresho byatumijwe bifite agaciro ka miliyoni 946 byaratinze mu gihe cy'iminsi 214 na 504".           

Armand Zingiro umuyobozi mukuru wa REG, avuga ko koko habayeho amakosa n’ubukererwe mu ishyirwa mu bikorwa by’amwe mu masoko gusa ngo bizagenda bikemurwa.

Ati "haracyagaragaramo inenge mu kunonosora no kugenzura amasoko ariko nk'ubuyobozi bwa REG twashyizeho agatsiko ko gukurikirana ibi bintu ku buryo twabijeje ko ubukererwe bwagiye bugaragara butazongera kuboneka, tuzakorana na bagenzi bacu kugirango tugabanye, aho byapfiraga nta sisiteme twari dufite zigenda zikurikirana igihe amasoko yatangiwe, aho twashyiriyeho za sisiteme twabonye ko harimo intambwe twateye ishimishije, ntabwo turagera aho dushaka ariko mu myaka iri imbere raporo ntizagaruka nkuko yari imeze".            

Bwana Fidele Abimana, umunyamabaga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwaremezo MININFRA ashimira PAC n’umugenzuzi mukuru, akavuga ko ibyo bigiye kwitabwaho by’umwihariko hakarebwa ahari ikibazo kigakemurwa.

Ati "nka Minisiteri y’ibikorwaremezo tugiye kubikurikirana tubihe umwihariko, nibyiza ko impungenge zagaragajwe n'umugenzuzi w'imari ya Leta nawe twamwiyambaza aho biri ngombwa tugacukumbura neza tukareba kugirango umushinga ukomeze, twizeye neza ko amafaranga ya Leta arimo awujyamo ariyo akwiye kuwujyamo".    

Bimwe mu bibazo byagaragajwe bivugwa ko byateje igihombo binadindiza imwe mu mishinga yo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, harimo iby’urugomero rwa Nyabarongo, gucanira imihanda itandukanye, gukwirakwiza amashanyarazi mu turere twa Rubavu na Musanze, ariko ngo ibyo bihaye isomo REG aho uyu mwaka imaze gukosora amakosa yakozwe ku kigero cya 65% by’amakosa yari yagaragajwe.

Inkuru Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Apr 30, 2024 - 07:43