Kirehe: Hari amabuye y'ibitare agiye gukorwamo ibirahure

Abatuye mu mirenge ya Nyarubuye na Mpanga mu karere ka Kirehe bavuga ko amabuye nyaburanga y’ibitare ari muri iyi mirenge, yakabaye abyazwa umusaruro bityo bagasaba ubuyobozi kubafasha akaba yakurwamo ibindi bintu bibagirira inyungu.

kwamamaza

Amabuye y’ibitare yihariye igice kinini cy’akarere ka Kirehe yanakomotseho izina Nyarubuye,ni amabuye ateye mu buryo butangaje bitewe n’uko ari manini kandi yagiye yishyira hamwe agakora ibintu bimeze nk’imisozi.

Abatuye mu mirenge irimo ayo mabuye y’ibitare mu kiganiro na Isango Star, bavuga ko ari ubukungu bubegereye bwakabaye bubyazwa umusaruro mu buryo butandukanye.

Basaba ubuyobozi kubafasha ayo mabuye akaba yakorwaho ubushakashatsi agakurwamo ibindi bintu kuko bo ntabushobozi bafite bwo kubyikorera.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Rangira Bruno,avuga ko amabuye manini ari muri aka karere nk’ubuyobozi bari gukorana n’ibigo bitandukanye birimo ikigo gishinzwe mine ku buryo amwe muri ayo mabuye, yakorwaho ubushakashatsi agakorwamo ibirahure ndetse andi akaba yakorwamo amapave yo kubakisha kandi umushinga uri hafi gushyirwa mu bikorwa.

Yagize ati "ku bijyanye no gukoresha ariya mabuye hari ikigo gishinzwe mine turimo turakorana kugirango harebwe ni ibiki byakorwa, hari ugukora ubushakashatsi ku mabuye y'agaciro, hari n'ikindi kintu dufite kijyanye nuko hari amabuye amwe ashobora kuvamo ibarahure cyangwa se umucanga, ikindi gice mu gukoresha ariya mabuye ni uburyo bwo kuyubakisha nkuko amakoro yubakishwa agakora inkuta nziza".

Kugeza ubu akarere ka Kirehe gafite ibyiza nyaburanga byiganjemo amabuye y’ibitare ari mu gice kinini cy’aka karere by’umwihariko aho yiganje ni mu murenge Nyarubuye ari naho haturutse izina Nyarubuye,mu murenge wa Mahama,Mpanga ndetse n’ahandi.

Ubuyobozi butangaza ko usibye kuba ayo mabuye azabyazwa umusaruro agakorwamo ibindi bintu bitandukanye,andi ari mu gice cy’ubucyerarugendo aho hazakorerwa ubucyerarugendo bushingiye kuri siporo,ubushingiye ku kurira imisozi ndetse n’ubushingiye ku bwiza nyaburanga.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kirehe

 Feb 21, 2023 - 07:09