Rubavu - Musanze: Hari Abagabo bahohoterwa n'Abagore bashakanye ariko ntibatere intabwe yo kugana inzego ngo zibafashe

Bamwe mu bayobora utugari n'imidugudu yo mu turere twa Rubavu na Musanze baravuga ko hari abagabo bahohoterwa n'abagore bashakanye ariko ntibatere intabwe yo kugana inzego ngo zibafashe ngo bikaba bikomeje guhembera amakimbirane yo mu miryango.

kwamamaza

Ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu miryango, n'intego yo kugira umuryango utuje kandi utekanye, nk'imwe mu nzira y'iterambere ry'umuryango Nyarwanda muri rusange, nubwo hari henshi bakomeje kwesa imihigo yo gukemura amakimbirane yo mungo hari abayobora utugari n'imidugudu yo mu turere twa Rubavu na Musanze, bavuga ko hari aho abagore bashaka kurenga iryo hame bagahohotera abagabo ibintu bikomeza guhembera amakimbirane yo mungo.

Bamwe muri aba bayobozi basanga bikomeje kuba icyuho cyo guhembera amakimbirane yo mu miryango ngo bitewe nuko ahenshi umuco w'abagabo wuko amarira yabo atemba ajya mu nda,  ibyo bigatuma abenshi batinya kugana inzego bireba ngo zibafashe nkuko abagore babikora.

Lucie Uwamahoro umukozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango na Mukamusoni Djassoumin uyobora akagari ka Kigombe mu karere ka Musanze, bavuga ko bakomeje ubukanguramba bwo gukangurira abagabo nabo guharanira uburenganzira bwabo, kubufatanye n'umuryango Akwos unafite mu nshingano gukemura amakimbirane himakazwa amahoro mu miryango binyuze muri siporo ikomeje ibikorwa byayo muri utu turere.

Lucie Uwamahoro yagize ati "buri wese agomba kubaha inshingano za mugenzi we ntibize gutuma bizamura ikibazo kijyanye n'amakimbirane, aho amakimbirane aturuka ni uko kudasobanukirwa ngo buri wese amenye inshingano afite ni izihe, dukomeje kugenda tubisobanurira abaturage kandi bizagera ku musaruro mwiza".  

Mukamusoni Djassoumin nawe yagize ati "hari aho abagabo bakunda kwitinya akumva ko navuga ko ahohoterwa n'umugore bari bumuseke, icyo umushinga Akwos waje kudufasha ni ukugirango ba bantu bakitinya yaba umugore cyangwa umugabo atinyuke agaragaze ihohoterwa  akorerwa yegere ubuyobozi". 

Icyishatse Neema umukozi ushinzwe Porogarame muri Akwos, avuga ko intego yabo aruko imiryanga ibana neza kandi itekanye.

Yagize ati "ikintu cya mbere cy'ibanze ni uguhindura imyumvire, tuzafatanya n'inzego z'urubyiruko guhindura imyumvire atari ku bagore n'abakobwa gusa ahubwo umuryango muri rusange".  

Amakimbirane yo mu miryango akunze kumvikana hirya no hino mu gihugu, bamwe mu bashakanye bagahitamo gusiga ingo zabo bakajya kuba ahandi, kugeza numbwo hari abafa icyemezo cyo kwiyambura ubuzima iyo umwe atabwambuye undi, bishimangirwa n'umubare mwinshi wabagana inzego bireba baka gatanya nabo bashakanye ugereranyije n'ingo zirikubakwa muri iki gihe.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star mu turere twa Musanze na Rubavu

 Mar 3, 2023 - 06:38