MINEDUC irasabwa gufatira ingamba ikibazo cy'abana bava mu mashuri

Kuri uyu wa 3 Minisiteri y'uburezi yitabye inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite iyigaragariza ingamba ziri gufatirwa bimwe mu bibazo biri mu burezi bw’u Rwanda byagaragaye muri raporo y’umwaka 2022-2023 yakozwe n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB.

kwamamaza

Ibibazo by'imyigire itanoze, gutangira ishuri batinze, ubucucike mu mashuri, gusibira kwa hato na hato, ibikorwaremezo bidahagije na interinete, ni bimwe mu bibazo biri mu rwego rw’uburezi byagaragaye muri raporo y’umwaka 2022-2023 yakozwe na RGB urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere.

Abadepite bagize komisiyo ya politike, ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore mu iterambere ry'igihugu mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda babigaragarije Minisiteri y’uburezi bifuza ko ibyo bibazo byose byatangirwa ubusobanuro batibagiwe n’icyo guta ishuri kuko gikunze kugaragara cyane.

Umwe ati “abana bava mu mashuri ni ikibazo gikwiye gusesengurwa no gufatirwa ingamba cyane ushingiye ku ngaruka bigira”.

Irere Claudette umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi aravuga ko ibyinshi muri ibyo bibazo byagiye bigaragara ariko uyu munsi ngo bigenda bishakirwa umuti bihereye mu nzego z’ibanze kandi ngo bigenda bigaragaza umusaruro.

Ati “ku mpamvu zituma abana bata ishuri ni ibintu bimaze igihe, inzego z’ibanze zirimo kudufasha, iyo amashuri agiye gutangira hakorwa inama mu nzego z’ibanze zihuza abafatanyabikorwa batandukanye ku buryo ibyemezo bifatiwemo bishyirwa mu bikorwa, ubu turabona impinduka zifatika, icyo turi gushyiramo imbaraga ni ugukomeza guhera kubyo twakoze ariko tunongera imbaraga kugirango imibare ikomeze igabanuke”.    

Ikibazo cyo guta ishuri MINEDUC ivuga ko byibuze uyu mwaka bitewe n’ingamba zikomatanyije zafashwe byagabanutseho 1%, gusa komisoyo ya politike ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore mu iterambere ry'igihugu ivuga ko hagomba kongerwa imbaraga mu ngamba zifatwa kuko raporo ya RGB yerekana ko 12.5% by’abata ishuri abenshi ari abiga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ariko 65% muri bo bakaba abangavu batewe inda bakiri bato.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Feb 1, 2024 - 09:20