Ibihugu bya EAC birasaba ubufatanye mu kwegereza ubutabera abaturage

Abakora mu nzego z’ubutabera n’amategeko mu bihugu by’ibiyaga bigari byo mu karere u Rwanda ruherereyemo baravuga ko igikwiye gukorwa n’ibi bihugu ari ugufatanya mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu no kuzamura urwego rw’ubutabera kuko ntacyagerwaho kidashingiye ku butabera buhabwa abaturage.

kwamamaza

Ni mu nama yahurije hamwe abakora mu nzego zishinzwe iby’amategeko n’ubutabera baturutse mu bihugu bitandukanye byo mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse n’iby’Afurika y’Iburasirazuba ngo ni kuntego yo kwegereza ubutabera abaturage nkuko Me Andrews Kananga umuyobozi w’umuryango utanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum) ari nawo wateguye iyi nama abivuga.

Yagize ati "itegeko ntabwo rikorerwa abanyamategeko, amategeko yakorewe abaturage ngo agirire akamaro abaturage, akenshi uruhare rwo gushyira amategeko mu bikorwa turuharira abanyamategeko, turimo turavuga ngo mureke abaturage bacu bagire uruhare mu butabera bwabo bamenye ko aribo bagenerwabikorwa b'itegeko bambere".

Dr. Annette Mbogoh waje uturutse mu muryango utanga ubujyanama mu by’amategeko mu gihugu cya Kenya witwa kituo Cha Sheria, aravuga ko ibihugu by’Afurika icyo byakora ari ubufatanye mu by’ubutabera bagashyira umuturage ku isonga.

Yagize ati "icyagakwiye gukorwa nuko buri wese agomba kubigira ibye, nk’ibihugu by’Afurika, icyo turi kuvuga ni ugushyira mu bikorwa tukazamura urwego rw’imyumvire no gukurikiza ibyo twashyizeho mu rwego rwo kuzamura ubutabera, kuko nta nakimwe cyagerwaho hatabayeho kuzamura urwego rw’ubutabera, ubutabera ni ishingiro rya byose".

Nabahire Anastase umuyobozi mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabera muri Minisiteri y’ubutabera aravuga ko ibihugu bikwiye kugira icyo byigiranaho mu rwego rwo kubahiriza ubutabera ku baturage nk’urugero gahunda ya Leta y’u Rwanda.

Yagize ati "umuco wa gacaca ni mwiza, uruhare rw'umuturage w'umunyarwanda, kujijuka kwe imikoranire iri hagati y'inzego za Leta imiryango itari iya Leta, abafatanyabikorwa ndetse n'abikorera ni ikintu abandi bashobora kutwigiraho".  

Mu bushakashatsi bwakozwe na Legal Aid Forum bwagaragaje ko mu baturage 5000 babajijwe 4% gusa aribo bazi amategeko ashobora kubarengera n’uburenganzira bwabo ibikiri imbogamizi.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence/ Isango Star Kigali

 May 19, 2023 - 07:34