Hamuritswe ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi ku ngano y’ibikorwaremezo bitandukanye

I Kigali hamuritswe ku mugaragaro ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi ku ngano y’ibikorwaremezo bitandukanye (Rwanda institute of quantity surveyors) aho iki kigo kizanye uburyo bwihariye bwo kujya gikorera ubushakashatsi ba nyir’ibikorwaremezo bakamenya ingano ikwiye yo gukoresha ndetse agaciro mu mafaranga ibyo bikorwa bishobora gutwara.

kwamamaza

Ubusanzwe iki kigo gishinzwe gukora ubushakashatsi ku ngano ndetse n’agaciro ku bikorwaremezo bigiye kubakwa cyakoranaga n’ibindi bigo birimo nk’igishinzwe gutegura ibishushanyo mbonera ariko nyuma yo guhabwa ububasha Minisiteri y’ibikorwaremezo bwo kuba cyatangira gukora cyahisemo gukora cyonyine kugirango imirimo yacyo igaragare kurushaho.

Rugira Charles umuyobozi mukuru w’iki kigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi ku ngano n’agaciro k’ibikorwaremezo, avuga ko hari byinshi kije gufasha mu bijyanye n’imyubakire y’ibikorwaremezo.

Yagize ati "turashimira Leta yatwemereye ko twatangiza uru rugaga kumugaragaro, turasaba Leta ko yashyiraho uburyo buri muntu ibyo akora abe aribyo akomeza gukora mu kintu kimwe bitandukanye". 

Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr. Ernest Nsabimana wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko iki kigo gifite uruhare runini mu ruganda rw’ubwubatsi ndetse ko Leta yiteguye kubafasha kugirango kizakomeze gukora neza ntankomyi kandi ntibakorere mu kavuyo.

Mu nshingano iki kigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi ku ngano n’agaciro k’ibikorwaremezo gitangiranye harimo kugira uruhare mu iterambere rirambye ry’igihugu mu guteza imbere no kurinda amahame y’ubwubatsi ndetse na serivisi zishinzwe gutanga amasoko kuri ba nyir'imishinga y'ubwubatsi, inzego za Leta, n’abandi bose bafite aho bahuriye n’ibikorwaremezo.

Inkuru ya Eric Kwizera / Isango Star  Kigali

 Jul 17, 2023 - 09:11