MINEDUC irasaba ababyeyi kohereza abanyeshuri ku gihe cyagenwe

Bamwe mu banyeshuri biga baba mu bigo by’amashuri aherereye mu turere twatangiye ingendo zisubira ku mashuri kuri uyu wa mbere, baravuga ko hari bamwe mu banyeshuri n’ababyeyi bitwaje ko ari umunsi w’ikiruhuko bituma ubwitabire bw’abagombaga gusubira ku mashuri buba buke.

kwamamaza

Hashingiwe ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri yatangajwe na Minisiteri y’uburezi, abanyeshuri biga bacumbikirwa batangiye gusubira ku ishuri gutangira amasomo y’igihembwe cya 3 cy’uyu mwaka, kuva kuri uyu wa 1 tariki ya 21 kugeza ku itariki ya 24 uku kwezi.

Ku ikubitiro habanje abo mu turere twa Ruhango na Gisagara two mu ntara y’Amajyepfo, Ngororero mu ntara y’Iburengerazuba, Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, n’abiga mu turere twa Nyagatare na Gatsibo tw’Iburasirazuba.

Isango Star ishaka kumenya uko abo bari gufashwa muri izo ngendo yanyarukiye kuri Sitade ya Pele i Nyamirambo, ahari gufashwa abo banyeshuri kwerekeza muri izo ntara bahagurukiye mu mujyi wa Kigali, nyamara ariko bose bahurije ku kuba hari bamwe mu bitwaje ko uyu munsi wari uw'ikiruhuko bigatuma ubwitabire bwabo buba buke ugereranyije n’ikindi gihe bikabangamira abitabiriye kuri uyu munsi.

Kavutse Vianney Augustin, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’ireme ry’uburezi muri NESA, yavuze ko koko ubwitabire bukiri ku kigero cyo hasi ugereranyije n’abari bitezwe kugera ku mashuri uyu munsi ariko yasabye ababyeyi kohereza abana babo ku gihe kugirango bidatambamira igikorwa cyo kuborohereza kugera ku bigo bigaho ku gihe.

Ati "ubwitabire kuva mu gitondo bagendaga baza gake gake ariko batangiye kuza ariko nabwo ntabwo baraza nkuko twebwe tubyishimira, ni imbogamizi, niyo mpamvu tuguma gushishikariza ababyeyi kujya bubahiriza gahunda z'ingendo kuko usanga umunsi ukurikiyeho bataza bose bakazaza ku minsi 2 ya nyuma, ingengabihe uko imeze kuri uyu wa kabiri abana bagomba kuba bari mu ishuri, byakabaye byiza baza ku munsi twabageneye kugirango natwe badufashe bafashe n'ababatwara gukora akazi neza".  

Abanyeshuri bari kurara bageze ku mashuri ni abiga muri utwo turere 4 twatangajwe na Minisiteri y'uburezi bagera ku bihumbi 52, ariko kubera imbogamizi zitandukanye ngo hari bamwe bagenda ku minsi ikurikiraho ndetse na nyuma yayo.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Apr 22, 2025 - 07:48