Iburasirazuba: Abarokotse Jenoside barasaba ko inzibutso za Jenoside za Kiziguro na Kibungo zashyirwamo ibimenyetso by’amateka

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Gatsibo na Ngoma, barasaba ko inzibutso za Jenoside za Kiziguro na Kibungo zashyirwamo ibimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu bice by’aho izo nzibutso zubatse.

kwamamaza

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Gatsibo bashima uko urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kizuguro rwubatse ndetse n’imva zarwo zubatse ku buryo bugezweho buhesha agaciro imibiri y’Abatutsi ishyinguyemo ariko bagasaba ko muri urwo rwibutso rwa Jenoside, hashyirwamo ibimenyetso by’amateka y’ubwicanyi bwakorewe mu bice bigize akarere ka Gatsibo.

Umwe yagize ati "urwibutso rurubatse imva nziza zubatse ku buryo bugezweho, inyubako zubatse ku buryo bugezweho ariko hari ugusaba kugirango hakorwe ubushakashatsi, tumenye amateka y'imisozi itandukanye ya Gatsibo yaguyemo Abatutsi muri Jenoside ariko anandikwe mu buryo bwa gihanga kugirango abasura urwubutseo bajye babasha kumenya amateka mu buryo buboroheye". 

Undi yagize ati "usanga dufite ikibazo cyuko tutagira amafoto y'ababyeyi kuko rimwe na rimwe baba barayatwitse, abayafite rero byaba byiza bayazanye akagira aho abungabungwa ntibibe amafoto gusa n'ibindi bimenyetso bishyirwa mu nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi nabyo bikabasha gushyirwamo".   

Ubu busabe bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Gatsibo basaba ko mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro hashyirwamo ibimenyetso by’amateka ya Jenoside, babuhuriyeho n’abo mu karere ka Ngoma basaba ko mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo hashyirwamo ibimenyetso by’amateka ya Jenoside.

Kuri ubu busabe, Hon. Depite Nyirahirwa Veneranda Perezida wa komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside, ashima intambwe irimo guterwa mu rwego rwo kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside, bityo agasaba uturere kongera imbaraga mu gukusanya ibyo bimenyetso bikabungabungwa neza.

Yagize ati "mubyo twitaho ni ukureba uko inzibutso za Jenoside zifashwe zibungabunzwe zite, ese ibimenyetso byo bibungabunzwe bite , ikitugaragarira nuko hari byinshi byakozwe mu rwego rwo gusigasira no kubungabunga inzibutso ndetse n'ibimenyetso bya Jenoside, turasaba inzego zibishinzwe cyane cyane uturere kongeramo imbaraga kuko hari aho bitari byakorwa mu buryo bwuzuye[......]"   

Kuri ubu mu ntara y’Iburasirazuba habarurwa inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zigera kuri 36 ariko biteganyijwe ko zizagabanuka, hagasigara nkeya kugira ngo zizabungabungwe neza.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Gatsibo 

 May 2, 2023 - 08:04