Hakenewe imishinga ifasha abaturage n’igihugu kugera ku ntego zirambye zo kubungabunga ibidukikije

Minisiteri y’ibidukikije iravuga ko hakenewe imishinga ifasha abaturage n’igihugu muri rusange kugera ku ntego zirambye zo kubungabunga ibidukikije , ibi iyi Minisiteri yabigarutseho ubwo bafunguraga kumugaragaro umushinga mushya wa miliyoni 46 z’amayero zizafasha ibigo bya leta na za Minisiteri muri iyi mishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

kwamamaza

Izi miliyoni 46 z’amayero zanyujijwe mu kigega cy’igihugu cyo gutera inkunga imishinga yo kubungabunga ibidukikije no kurwanya imihindagurikire y’ibihe aho umuyobozi mukuru w’iki kigega Teddy Mugabo avuga ko hari ibigenderwaho kugirango imishinga izakirwe hanabayeho no kuyikurikirana.

Yagize ati "gutera inkunga imishinga ibungabunga ibidukikije hari ibindi bintu tureba, tureba ese tuzarema imirimo ingana gute haba ku bagabo n'abagore cyangwa se ku rubyiruko , turimo turashishikariza ibigo bya Leta bikora iyi mishinga, ni gute wenda abaturage bajya muri za kopetarive bakaba bakora imishinga, ese ni gute iyi mishinga n'ubundi igendanye n'iterambere ry'abaturage, kugirango turebe ko niba amafaranga tugiye gushora muri iyi mishinga azabyara umusaruro".      

Kuruhande rwa Minisiteri y’ibidukikije iravuga ko hakenewe imishinga yaba muri za Minisiteri n’ibigo bya leta ikaba ari imishinga igamije kubungabunga ibidukikije ariko hanagerwa kuntego leta yihaye nkuko bivugwa na Minisitiri Jeanne d'Arc Mujawamariya.

Yagize ati "icyo ibigo bya Leta za Minisiteri bisabwa ni ukwandika imishinga ishobora guhabwa iyo nguzanyo, Minisiteri, ibigo bya Leta birahamagararirwa kwandika imishinga ifite intego yo kubungabunga ibidukikije, ifite intego yo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe bakayitugezaho, dufite miliyoni 46 z'amayero ariko ntibivuze ko zose zizahita zijya mu mushinga umwe, dukeneye imishinga yo gufasha abanyarwanda, dukeneye imishinga yo kutugeza kuri za ntego twihaye nk'igihugu kuburyo tuzaba turi igihugu gifite ubudahangarwa ku mihindagurikire y'ibihe".   

Uyu mushinga mushya ufite izina "Intego" ugamije kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, utangiranye miliyoni 46 z’amayero bivugwa ko ari umushinga uzakomeza bitewe n’uko imikorere yawo izagena izindi mbaraga.

Inkuru ya Assiati Mukobwajana Isango Star Kigali

 Feb 15, 2023 - 08:11