
MINECOFIN yibutse abakoreraga MINIPLAN na MINFIN bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Jun 2, 2024 - 14:49
Mu gihe u Rwanda rukiri mu bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisiteri y’imari n’igenamigambi yifatanyije n’imiryango ifite ababo bazize Jenoside bakoreraga Minisiteri y’imari na Minisiteri y’igenamigambi n’ibigo byari bizishamikiyeho mu gikorwa cyo kubibuka ku nshuro ya 30.
kwamamaza
Ni igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abakoreraga Minisiteri y’imari na Minisiteri y’igenamigambi n’ibigo byari bizishamikiyeho cyabaye kuri uyu wa gatanu, aho imiryango ifite ababo bakoraga muri izi Minisiteri bakaza kwicwa bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashimira MINECOFIN kuko igikorwa nk’iki ngo kibasubiza icyubahiro bakayisaba gukomeza kubaba hafi.
Umwe ati "nta kindi twavuga uretse gushimira, turashimira iyi Minisiteri yaduhuje kugirango tuzirikane ababyeyi bacu, abavandimwe, inshuti, abo twashakanye, abana bakoreraga ahangaha muri iyi Minisiteri, ni ishema n'icyubahiro muduha natwe ubwacu".
Minisiteri y’imari n'igenamigambi nayo yizeza iyi miryango ubufatanye buhoraho nkuko basanzwe babikora ndetse ngo ntibakwiye kugira icyo babura mu gihe igihari.
Tusabe Richard umunyamabanga wa Leta ushinzwe imari ya leta muri iyi Minisiteri ati "ni ukubaba hafi, kubaba hafi kwambere ni ukumenya uko babayeho, baba bafite ibibazo bitandukanye, hari nka bamwe bari bafite abana, abana babuze ababyeyi babo bari abakozi b'izi Minisiteri zombi, dukorana nabo aho babonye bajya kwiga tugafatikanya kugirango turebe ko twabafasha mu by'ibanze bibasubiza mu mashuri, hari abapfakazi nabo turakorana kugirango turebe ko ubuzima bwabo bwaba bwiza, nubwo tutashobora kuziba icyuho 100% by'abo babuze bashobore kugira ubuzima bwiza bubaha icyizere cy'ejo hazaza, turabasaba ni ugukomeza kuba inyangamugayo no kugira icyizere cy'ejo hazaza".
Kugeza ubu abahoze bakorera iyi Minisiteri bamaze kumenyekana bishwe bahowe uko bavutse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni 110 harimo abagore 14 n’abagabo 96, iyi Minisiteri igasaba abafite ababo bayikoragamo gukomeza gutanga amakuru kugirango n’abandi bamenyekane.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


