Biri mu maboko yacu kuba abadukomokaho batazamenya akababaro gaturuka ku ngaruka z’ibisasu bya kirimbuzi

Mu gihe ku ya 29 Kanama buri mwaka isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igeragezwa ry’ibisasu bya kirimbuzi (Nuclear Tests), urwego rushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano akumira igeragezwa ry’ibisasu bya kirimbuzi ku isi kiravuga ko hakwiye kwishimirwa intera yatewe mu rugendo rwo guhagarika burundu igeragezwa ry’ibisasu bya kirimbuzi kugirango turinde ingaruka zabyo isi n’abazadukomokaho.

kwamamaza

Kuva igerageza ry'intwaro za kirimbuzi ryatangira ku ya 16 Nyakanga 1945, hamaze kuba amagerageza arenga 2000. Mu minsi ya mbere yo kugerageza ibisasu bya kirimbuzi ntibitaga cyane ku ngaruka mbi bigira ku buzima bwa muntu, tutibagiwe n’akaga ko kwangiriza ikirere, amateka yatweretse ingaruka ziteye ubwoba kandi zibabaje zituruka ku kugerageza intwaro za kirimbuzi.

Ku ya 2 Ukuboza 2009 nibwo inama ya 64 y’Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye yatangaje ko ku ya 29 Kanama buri mwaka ari umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igeragezwa ry'ibisasu bya kirimbuzi bahuriza ku mwanzuro umwe 64/35.

Imyanzuro yasabaga ko abantu barushaho gukangurirwa no kwigishwa “ku bijyanye n’ingaruka z’ibisasu biturika by’intwaro za kirimbuzi cyangwa ibindi biturika bya kirimbuzi ndetse n’uko bikenewe ko bihagarikwa nk’uburyo bumwe bwo kugera ku ntego y’isi itarangwamo intwaro za kirimbuzi.”

Iki cyemezo cyashyizwe mu bikorwa bwa mbere na Repubulika ya Qazaqistan ku ya 29 Kanama 1991, ubwo bafungaga ikibanza cy’ibizamini cya Semipalatinsk aho leta z’Abasoviyeti zageragerezaga intwaro za kirimbuzi.

Dr. Robert Floyd, Umuyobozi w’urwego rushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano akumira igeragezwa ry’ibisasu bya kirimbuzi ku isi (Comprehensive Nuclear-Test-Ban Treaty Organization (CTBTO) mu butumwa yageneye isi yavuze ko biri mu maboko yacu kuba abadukomokaho batazamenya akababaro gaturuka ku ngaruka z’ibisasu bya kirimbuzi.

Yagize ati Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igeragezwa ry'ibisasu bya kirimbuzi ni umunsi wo gutekereza ku ngaruka mbi zirambye zigeragezwa ry'ibisasu bya kirimbuzi n'impamvu tugomba gukora ibishoboka byose kugirango birangire ariko uyu munsi kandi ni umwanya wo gusuzuma intera twateye mu rugendo rwacu rwo kurangiza igeragezwa ry'ibisasu bya kirimbuzi no kongera kwiyemeza kurwanira iyi ntego nziza  biri mu bubasha bwacu kugirango ibisekuruza bizaza bitazigera bimenya ingaruka z'intwaro za kirimbuzi. 

Hagati ya 1945 na 1996 hageragejwe ibisasu bya kirimbuzi birenga 2000, byagiye biteza ingaruka zirimo imirasire ya radiation itera indwara za kanseri, ituma kandi abana bakomotse kubahumetse umwuka waho hantu bavukana inenge, igeraragezwa ryibi bisasu kandi rigira ingaruka ku rusobe rw’ibinyabuzima bikanangiriza ibidukikije.

Kugeza ubu amasezerano akumira igeragezwa ry’ibisasu bya kirimbuzi amaze gusinywa n’ibihugu 186 n‘u Rwanda rurimo.

Ni inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Aug 30, 2022 - 08:14