Urubyiruko rurasabwa kuba abana bazira ikibi babereye u Rwanda

Mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyanza bamwe mu baturage barashima imyitwarire y’urubyiruko rwatojwe indagagaciro na kirazira mu itorero, kuko ngo ibikorwa by’amaboko rukora bihawe agaciro mu mafaranga yaba ari menshi.

kwamamaza

Mu kanyamuneza na morale, mu mbyino n’indirimbo birata igihugu, nibyo urubyiruko rw’abasore n’inkumi bitabiriye urugerero rudaciye ingando bagaragarijemo ko biteguye gukorera urwababyaye bafasha abarutuye guca ukubiri n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo nko kubafasha kuva mu nzu babamo zitajyanye n’igihe, kubaka uturima tw’igikoni, kubaka ubwiherero, kurwanya isuri n’ibindi, ni ibikorwa bakora ubusanzwe, bikanashimwa n’abaturage.

Umuturage umwe yagize ati "bakora imirima y'igikoni bagafasha abatishoboye, ibikorwa bakora bigiyemo amafaranga byatwara amafaranga menshi, icyo tubasaba nuko bakongera imbaraga kandi bakongera umurava muri ibyo bikorwa byabo ntibacike intege". 

Undi yagize ati "mubyukuri urugerero ni igikorwa dushima cyane leta yashyizeho gifasha abana bacu kumva neza no gusobanukirwa indangagaciro z'igihugu cyacu, icyerekezo cy'igihugu cyacu ariko kandi muri iyo gahunda banaboneraho umwanya wo gukora ibikorwa biteza imbere igihugu cyacu muri rusange". 

Iyi mirimo abari ku rugerero bakora, bijeje abayobozi barimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene kuyikomeza, nawe abasaba kurushaho kurangwa n’indangagaciro na kirazira ngo babe abanyarwanda babereye u Rwanda.

Yagize ati "indangagaciro yo gukunda igihugu, indangagaciro yo gukunda umurimo, kugira ubutwari, kugira ishyaka, kugira ubwangamugayo, ubufatanye, kugira ubumwe, ubudahangarwa izo zose ni indangagaciro zifasha urubyiruko gukura rufite icyerekezo, gituma batirara, gituma badashukwa n'ingeso z'imwe na zimwe ziva mu mahanga cyangwa se izo bashobora kwandura, bityo bakure ari abana babereye u Rwanda, bazira ikibi kandi bakorera igihugu mu buryo bukomeye".       

Kuva urugerero rudaciye ingando mu Rwanda rwatangira mu 2013, rumaze gutoza intore zisaga 476,000, ni mugihe abagera 149,000 bamaze gutozwa mu byicio by’itorero 158 uhereye mu 2003.

Byitwezwe ko aba basore n’inkumi urugerero rudaciye ingando batangiye, bazarusoza kuwa 28 Gashyantare 2023.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel Isango Star Nyanza

 Nov 15, 2022 - 07:44