Gicumbi: Imyaka ibaye itanu bategereje ingurane y'ibyangirijwe n'imiyoboro y’amashanyarazi

Hari abaturage bo mu kagari ka Gitega mu murenge wa Rushaki bavuga ko barikugerwaho n’ingaruka z’ubukene kubera ko imyaka igiye kurenga itanu bategereje ingurane z’ahanyujijwe imiyoboro y’amashanyarazi yabangiririje imitungo.

kwamamaza

Aba baturage bo mu kagari ka Gitega mu murenge wa Rushaki ho mu karere ka Gicumbi, bavuga ko imyaka igiye kurenga itanu banyujije imiyoboro y’amashanyarazi mu mirima yabo ikabangiririza imintungo bakizezwa guhabwa ingurane nyamara bagategereza bagaheba.

Bashingiye kungaruka z’ubukene bavuga ko ziri guterwa nuko imitungo yabagobokaga ubu itakiriho, ninaho bahera basaba ubuyobozi bw’akarere ko bwabafasha gukemurirwa iki kibazo.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Bwana Nzabonimpa Emmanuel avuga ko nubwo hari igihe ibibazo nkibi biterwa nuko haba hari abafite ibyangombwa bituzuye babafasha kubibona bakishyurwa bityo ko n'icyaba baturage bagiye kubafasha kigakemuka ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG.

Yagize ati "hari igihe usanga nta byangombwa by'ubutaka bafite, hari igihe usanga hari ibyo babura mu byangombwa basabwa ariko mu karere kacu ku bufatanye na REG ndetse n'ibikorwaremezo dukora ingurane zose zujuje ibisabwa zirishyurwa, uretse ko na none abo batujuje ibisabwa nabyo bigaruka mu nshingano zacu kugirango tubafashe, aho Rushaki tuzareba igikorwaremozo igihe cyahashyiriwe noneho turebe n'abaturage batarishyurwa kugirango bafashwe kuzuza ibisabwa".     

Iki kibazo cy’abanyurijwe imiyoboro mu mirima ariko ntibahabwe ingurane mugihe kingana n’imyaka itanu ishize, hari abavuga ko byabagizeho ingaruka z’ubukene dore ko ngo hari naho ibiti byatemwe bishibuka bikongera gutemwa nyamara nta ngurane bahawe.

Nubwo hatamenyekanye umubare w'amafaranga baberewemo hari bamwe muri bo bagaragaza ko baberewemo angana na miliyoni n'ibihumbi 500, aba miliyoni 1 n'ibihumbi 200, ab'ibihumbi 600 by'amafaranga y'u Rwanda n'abandi.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana /  Isango Star mu karere ka Gicumbi

 Feb 20, 2023 - 07:37