Nyamagabe: Abajyanama b'ubuzima bifashishijwe mu guhashya igwingira ry'abana

Abajyanama b'ubuzima bo mu karere ka Nyamagabe bavuga ko bagize uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda za leta cyane cyane kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, aho akarere kemeza ko abajyanama b’ubuzima bagize uruhare runini mu kugabanya umubare w’abana bagwingira ku kigero cya 18%.

kwamamaza

Abajyanama b’ubuzima ni ukuboko gukomeye cyane mu rwego rw’ubuzima, rufasha  mu kuba hafi y’umuturage, kugira ngo yigishwe ahabwe amakuru yo kwita cyane ku buzima ariko cyane u bw’umwana n’umubyeyi. Rukaba rwarashyizweho na Minisiteri y’ubuzima mu mwaka wa 2005.

Abo mu karere  ka Nyamagabe bavuga ko biyemeje gushyira imbaraga muri gahunda za leta zirimo kurandura imirire mibi.

Umwe yagize ati "ikintu dufasha ababyeyi dukora ubukangurambaga ndetse no kubigisha uko bakora indyo yuzuye kandi nuko bagomba kuyigaburira abana , ibyo rero tubikora twifashishije gahunda tugira ya buri kwezi yo gupima abana, tuyikora iyo gahunda dupima ibiro twifashishije umusambi muri uko kubikora niko ababyeyi tuba turi no kubigisha tubaha inama".

Undi nawe yagize ati "twigisha ababyeyi itandukaniro ry'umwana uri mu irerero ni ry'umwana uri mu mudugudu mu rugo utarigeze agera mu irerero, dusura urugo ku rugo nk'abajyanama b'ubuzima tubakangurira izo gahunda zose za leta, ku kijyanye n'umwana n'umubyeyi dutanga inama kuva umubyeyi agisama, umusaruro wacu nk'abajyanama b'ubuzima ibikorwa birivugira".  

Mu mwaka 2020 ikibazo cy’imirire mibi ku bana cyaje gukomera  muri aka karere ka Nyamagabe  maze hafatwa ingamba zitandukanye buri wese afata mu mujisho ,abajyanama b'ubuzima bakaba baragize uruhare rukomeye mu igabanuka ryabana bagwingiye ku kigero cya 18% kuko aribo babana n'umuturage umunsi ku munsi nkuko bivugwa  n'umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Uwamariya Agnes.

Yagize ati "abajyanama b'ubuzima bagize uruhare runini cyane, icyambere bagizemo uruhare bakigiramo n'uruhare ni ikijyanye no gukurikirana ubuzima bw'umwana n'umubyeyi kuko mu kurwanya igwingira ntago wafata umwana yavutse ahubwo n'igihe umubyeyi atwite  twabonye ko ari ibintu bishobora kudakorwa bigatera igwingira,ikindi ni ukwita ku bana gukurikirana abana bakabasuzuma bakabapima bakareba ibyo byose by'uko bakura aho umujyanama aba abigizemo uruhare cyane ndetse no mu bukangurambaga, gahunda y'igikoni cy'umudugudu umujyanama w'ubuzima yayigizemo uruhare cyane aho byibura rimwe mu kwezi  ababyeyi bafite abana bari munsi y'imyaka 5 bahurira ahantu hamwe ku mudugudu bakabigisha guteka indyo yuzuye, icyo tubafasha kimwe muribyo ni ukubongerera ubushobozi mu bumenyi ndetse no mu bikoresho bakoresha, ikindi ni ukubakurikirana tukababa hafi tugashyiraho inzira zose zibafasha gukora akazi kabo, turashimira Minisiteri y'ubuzima kuko ni urwego yubatse kandi natwe tuzakomeza gufatanya nk'inzego z'ibanze kugirango rukomeze kuba urwego rufite ubushobozi".    

Akarere ka Nyamagabe gakomeje guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi kuko kuva mu myaka itanu ishize kagabanyijeho 18% kuko imirire mibi n’igwingira byari ku kigero cya  53.5 mu mwaka wa 2015 none ubu kakaba kageze kuri 33.6 ,aka karere kakaba gafite kandi abana 37 bari mu mirire mibi ,urwego rw'abajyanama bubuzima narwo rukaba rwagizemo uruhare .

Mu Rwanda habarirwa abajyanama b’ubuzima bagera ku bihumbi 58, bikaba biteganyijwe ko nyuma yo guhugurirwa gukoresha gahunda ikomatanyije, bazagabanuka byibuze bakagera ku bihumbi 35.

Inkuru ya Kayitesi Emilienne Isango Star Nyamagabe

 Oct 3, 2022 - 09:40