
Macye Macye: Guhunda ya MTN yo kwishyura Telephone igezweho wishyura mu byiciro
Nov 24, 2022 - 00:35
Mu rwego rwo gufatanya na leta gushyira mu bikorwa intego yo kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi, ikigo cy’itumanaho cya MTN gifatanyije na Banki ya Kigali batangije umushinga wo gufasha abaturage kugura telephone zigezweho bakazishyura mu byiciro, Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo ivuga ko iyi gahunda ije gufasha iya leta ya Connect Rwanda mu kugeza izindi telephone zigezweho ku baturage.
kwamamaza
Kuri uyu wa gatatu, MTN ifatanyije na Banki ya Kigali batangije umushinga wiswe "Macye Macye" uje gufasha abaturage kubona telephone zigezweho "smartphones" bakajya bishyura amafaranga mu byiciro, nkuko Desire Ruhinguka umuyobozi w'ubucuruzi muri MTN akomeza abivuga.
Yagize ati "igihari nuko iki gikorwa ni igikorwa twifuza ko cyagirira akamaro abantu bakeneye telephone, icyo usabwa ni ukuba wajyana Indangamuntu yawe na nimero ya Telephone wakoresheje mu kwiyandikisha,amasezerano asinywa hagati yacu, umufatabuguzi n'afatanyabikorwa bacu mu bijyanye n'icungamutungo, dufite banki ya Kigali dufatanyije muri iki gikorwa".
Ku ruhande rwa Banki ya Kigali, Benjamin Mutimura, ushinzwe ibikorwa by'ubucuruzi muri banki ya Kigali aravuga ku mpamvu y'ibanze bateye inkunga uyu mushinga inkunga.
Yagize ati "twanejejwe cyane no gutangiza umushinga wo gutanga inguzanyo kugirango abantu bagure telephone zigezweho, abantu bazajya bajya ku maduka ya MTN ndetse n'ahagurishirizwa telephone bakire ubusabe bwabo ama dosiye yabo bayatuzanire nka banki ya Kigali kugirango inguzanyo zemezwe, intego ya banki ya Kigali ni uguhindura ubuzima bw'abakiriya bacu ndetse n'abanyarwanda muri rusange, abantu kugira telephone zigezweho bizatuma bagira amakuru menshi, hari ibintu bajyaga gushakira hanze bazakora bibereye iwabo mungo zabo".
Paula Ingabire, Minisitiri w'ikoranabuhanga na Inovasiyo avuga ko igikorwa nk'iki kije gufasha gahunda isanzwe ya leta ya Connect Rwanda yo kongera umubare wabatunze telephone zigezweho mu Rwanda.
Yagize ati "iyi gahunda iraza yunganira inuzuzanya na gahunda ya Connect Rwanda, yatangiye bwari ubukangurambaga mu kamaro k'ikoranabuhanga cyane cyane mu bikoresho by'ikorabuhanga nka telephone zigendanwa zigezweho, muri iyo gahunda habayeho ko abantu bitanze bagatanga telephone zigatangwa ariko ntabwo zari zihagije".
Iyi gahunda ya Macye Macye izaha abaturage amahirwe yo kubasha kwishyura telephone zigezweho mu byiciro, aho umuturage azaba yemerewe kwishyura telephone kugeza mu gihe cy’amezi 12, aho umukiliya yagura telephone imwe ye, telephone z’umuryango cyangwa iz'itsinda ry’abantu.
Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali
kwamamaza
-
MUTABAZIADOLPHEinfinix hote 10 ziragura gutese mutubwire
-
niyibizi venantmwaramutse neza none ko turi kugera kuri mtn service center bakadusubiza yo nikihe kibazo cyaba gihari murakoze
-
niyibizi venantmwaramutse neza none ko turi kugera kuri mtn service center bakadusubiza yo nikihe kibazo cyaba gihari murakoze
-
niyibizi venantmwaramutse neza none ko turi kugera kuri mtn service center bakadusubiza yo nikihe kibazo cyaba gihari murakoze