Agakoko ka Tripanosoma gatera indwara y'umusinziro ntikakiba mu Rwanda

Ikigo cy'igihugu cy'ubuzima mu Rwanda (RBC ) kivuga indwara y'umusinziro yacitse burundu mu gihugu nyuma y'uko mu 2020, rwahawe icyemezo cy'uko iyo ndwara yacitse burundu mu gihugu. Ni mu gihe mu Rwanda nta gakoko ka Tripanosoma kakigaragara mu isazi ya Tsetse, yarumaga abantu ikabanduza indwara y'umusinziro.

kwamamaza

Indwara y'umusinziro mu myaka yatambutse kugeza mu 2016, yatwaye ubuzima bw'abantu mu ntara y'Iburasirazuba by'umwihariko mu karere ka Kayonza ahegereye pariki y'Akagera ndetse no mu karere ka Bugesera ahantu hari hacumbikiye isazi ya Tsetse yarumaga abantu bagahita bandura indwara y'umusinziro,abatabonye ubuvuzi byihuse ikabahitana.

Aba baturage bo mu kagari ka Buhabwa umurenge wa Murundi mu karere ka Kayonza, barasabonura uko uwafatwaga n'iyo ndwara yabaga ameze.

Umwe yagize ati "yacikaga intege agahondobera, ibyo byatumaga bigaragaza neza yuko ariyo yamuriye tukamwihutisha tumujyana kwa muganga, abantu bayirwaraga bacikaga intege agasinzira aho yicaye wabonaga nta ntege afite".     

Usibye kuba indwara y'umusinziro yaratwaraga ubuzima bw'abantu,ngo mu gihe yari mu Rwanda, yanashegeshe ubukungu bw'igihugu cyane cyane ubwinjira buturutse mu rwego rw'ubucyerarugendo kuko byahagaritse ba mucyerarugendo basuraga Pariki y'Akagera nkuko bikomeza bisobanurwa na Ishimwe Fiston ushinzwe guhuza ibikorwa by'iyi pariki n'abaturage.

Yagize ati "waje gusura uje kuryoherwa n'ibyiza nyaburanga ugatahana indwara ntabwo byatangaga ishusho nziza, kuba itagihari ni inkuru nziza haba kuri parike n'abaturage duturanye".  

Ikigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC,gitangaza ko u Rwanda rwakoze ibishoboka kugira ngo indwara y'umusinziro icike burundu mu gihugu ku bufatanye bw'inzego z'ubuzima ndetse n'iz'ubuhinzi n'ubworozi dore ko iterwa n'isazi ya Tsetse iruma umuntu ikamwanduza agakoko bita Tripanosoma, kandi iyi sazi ikaba ikunda no kuruma amatungo.

Gusa ngo isazi zisigaye mu Rwanda nta Tripanosoma ibamo, nkuko bisobanurwa na Nshimiyimana Ladislas ushinzwe ubushakashatsi muri RBC ku ndwara zititaweho uko bikwiye.

Yagize ati "ubwoko bwa Tripanosoma twari dufite mu gihugu bushobora no kujya mu nyamaswa ikaba ishobora kuruma isazi ikaruma inyamaswa ikaza ikaba ishobora kuyanduza umuntu, ku bufatanye bwakozwe dutegura ibyo byangombwa nuko izo sazi nubwo zihari, zishobora kuruma abantu ,zishobora kuruma inyamaswa ariko nta dukoko zigifite dushobora gutera indwara y'umusinziro, ni indwara itakigaragara mu gihugu ndetse twabonye n'icyemezo cya OMS kigaragaza ko iyo ndwara yaranduwe".    

Kuva mu 2016 u Rwanda rwatangiye gushaka icyangombwa cyemeza ko indwara y'umusinziro itakihagaragara,dore ko rwari rwarashyizwe ku rutonde rw'ibihugu byo kwitondera kubera iyo ndwara,bigeze mu 2020 nibwo rwahawe icyo cyemezo.

Ibimenyetso by'indwara y'umusinziro bishaka kumera nk'ibya malariya,mu rwego rero rwo kwirinda ko itazongera kugera mu Rwanda,ikigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC kivuga ko abantu bapimwe malariya,banapimwa agakoko ka Tripanosoma gatera indwara y'umusinziro.

Inkuru iya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza 

 Mar 20, 2023 - 07:55