Huye: Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Matyazo babangamiwe n'ubuke bw'ubwiherero

Mu Karere ka Huye bamwe mu bivuriza ku kigo nderabuzima cya Matyazo baravuga ko babangamiwe n'ubuke bw'ubwiherero buhari kuko hari ubwo batumwa bimwe mu bizamini bisaba kubwifashisha bikabasaba gutonda umurongo.

kwamamaza

Iki kigo nderabuzima cya Matyazo abaturage bavuga gifite ubuke bw'ubwiherero giherereye mu Murenge wa Ngoma unagize igice cy'inini cy'umujyi wa Huye, muri santere y'ubucuruzi ya Matyazo ku muhanda wa Kaburimbo Huye-Nyaruguru.

Ngo kuba ari buke hari ubwo bibagiraho ingaruka zirimo no gutinda kubona serivisi z'ubuvuzi baba baje gushaka bakifuza ko bwakongerwa dore ko igihe cyose haba hari abarenga batatu bategereje ko babona uko babwinjiramo.

Umwe ati "ubwiherero buhari ni buke kandi nta n'isuku ihagije, kandi bukoreshwa n'abarwayi benshi". 

Umuyobozi w'ikigo Nderabuzima cya Matyazo Soeur Athanasie Kayiganwa, avuga ko ubusanzwe hari ubwiherero bwo mu nzu ariko nk'uko abaturage babivuga ngo ku bwo hanze hari ikibazo ariko bateganya gukemura mu ngengo y'imari y'umwaka utaha.

Ati "ubwiherero bwo ntabwo ari buke kuko buri nzu igira ubwiherero bwayo ariko tugira ubundi bwiherero bwo hanze buba buke bitewe n'abantu babukoresha, birasaba ko tuzashaka ubundi bunini kuko ubuhari ni bubiri ariko tuzashaka ubundi bunini mu ngengo y'imari y'umwaka utaha, turabasaba kutwumva no kumva igihe habaye ikibazo bakumva ko atari ukubatererana".  

Ubu bwiherero abaturage bavuga ko budahagije muri iki kigo nderabuzima cya Matyazo, buranashaje ku buryo mu gihe haba habonetse ubundi bufite nibura imiryango myinshi byafasha abagana iki kigo nderabuzima dore ko usibye uyu muryango umwe nawo wagenewe abagore batwite, ariko uko bigaragara n'abandi biyiba bakabujyamo,ni ikibazo kigoye abakenera kubwifashisha.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Huye

 Nov 14, 2023 - 15:45