Abagabo nabo bashobora kurwara kanseri y'ibere, benshi nta bumenyi bafite kuri iyi kanseri

Mu gihe u Rwanda ruri kwifatanya n’isi mu kwezi kwa 10 kwahariwe kurwanya Kanseri y’ibere, hari bamwe mu baturage bagaragaza ko kugeza ubu nta bumenyi bafite kuri iyi Kanseri, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima rigaragaza ko iza mu zambere zambura abantu benshi ubuzima, bagasaba kwigishwa kuko ngo hari n’abo byakururira urupfu ku bwo kutayimenya.

kwamamaza

Buri mwaka, mu kwezi kwa 10 u Rwanda rwifatanya n’isi mu bikorwa bigamije kurwanya kanseri y’ibere, nyamara kuri iyi nshuro, benshi mu baturage bo mu Rwanda bagaragaza ko nta bumenyi bafite kuri iyi kanseri.

Umwe ati "ntiwamenya ngo iterwa n'iki, ntiwamenya ngo uzayirinda gutya uretse kumva nk'umuntu avuze ngo arwaye kanseri y'ibere nta yandi makuru tuyifiteho, bakora ubukangurambaga tukamenya uko tuyirinda, nshobora no kuyirwara simenye ko ariyo ngo njye kwa muganga nkagirango ni ibindi ariko mbizi nkabikeka nahita njya kwa muganga".  

Dr. Maniragaba Theoneste, Umuganga ushinzwe gukurikirana indwara za kanseri mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuzima RBC, ashingiye ku mibare y’abagana ubuvuzi bwa kanseri y’ibere, yemera ko koko hari icyuho mu makuru abaturarwanda bayifiteho, gusa ngo ingamba zirahari.

Yagize ati "biraduhangayikisha kuko abo tubona ni bake ugereranyije nabo tuba dutegereje, tukaba dutekereza ko ibyinshi biterwa n'uko abantu benshi bataramenya ko bihari kandi tubana nabyo cyane cyane bikurikije imibereho tubamo, uburwayi uko bufata benshi bibwira ari bya bibyimba by'amabere bisanzwe bakaba baguma mu rugo bativuje bakabyitirira amarozi".

Yakomeje agira ati "iyaba abantu benshi basobanukiwe n'ibimenyetso byajya bibafata bagahita bajya ku bigo nderabuzima, dufite gahunda yo kwigisha muri buri turere dufatanyije n'abajyanama b'ubuzima duhereye ku ruhande".   

Kubibwira ko iyi kanseri ireba ab’igitsinagore gusa baribeshya, ndetse ngo no mu Rwanda hari abagabo barwaye kanseri y’ibere.

Dr. Maniragaba Theoneste ati "hari imyumvire itariyo abantu benshi bibwira ko abantu barebwa n'indwara z'amabere ari igitsinagore ntabwo aribyo n'abagabo birabareba n'ubwo imibare iri hasi ya 5%, mu Rwanda barahari kandi noneho ku bagabo ikunze kugaragara ifite umuvuduko ukarishye".

Imibare itangwa n’ishami ry'Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima OMS, igaragaza ko mu mwaka wa 2020 abantu 685 000 ku isi yose bahitanwe na kanseri y’ibere ibyatumye iza ku mwanya wa kabiri inyuma ya kanseri y’ibihaha mu guhitana abantu benshi.

Mu Rwanda, mu mwaka wa 2020 abapimwe bagasanganwa iyi ndwara bagera ku bihumbi 650, bagize 13% by’abarwaye indwara za kanseri bose. Ni mu gihe kandi mu mwaka wa 2022 hasuzumwe abarwayi bashya 654 Kanseri y’ibere ndetse muri bo 636 barapfuye.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Oct 20, 2023 - 13:52