Macron yabwiye Xi Jinping ko kumvikanisha Uburusiya na Ukraine, Uburusiya buti: ntibishoboka!

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, mu ruzinduko arimo n’iminsi ibiri n’igice mu Bushinwa, yabwiye mugenzi we, Xi Jinping, ko amwizeyeho kuzafasha Uburusiya gushyira mu gaciro ku kibazo cya Ukraine. Nimugihe Uburusiya bwamaze kuvuga ko inzira y’ibiganiro idashoboka.

kwamamaza

Mu biganiro byahuje aba bakuru b’igihugu bombi, Macron yagize ati: “Nizeye ko ushobora kuzana Uburusiya mu bitekerezo kandi buri wese akaza ku meza y’imishyikirano.”

Nubwo bimeze bitya ariko, Ibiro bya Perezida w’Uburusiya, Kremlin, byatangaje ko Ubushinwa butagishoboye kugira uruhare mu buhuza na Ukraine kugira ngo intambara yo muri Ukraine ihagarare, nkuko bitangazwa n‘ ikinyamakuru le monde.

Dmitry Peskov, yabwiye itangazamakuru, ati: "Nibyo koko Ubushinwa bufite imbaraga nini kandi nziza mu bijyanye na serivisi z’abunzi. Ariko ikibazo cya Ukraine kiragoye, nta cyizere cyo kugikemura mu nzira ya politiki. Kandi, kuri ubu, nta kindi gisubizo dufite uretse gukomeza ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare.”

 Apr 6, 2023 - 14:28