Hagiye gushyirwaho imfashanyigisho nsha ku mategeko y’umuhanda.

Polisi y’igihugu ifatanyije n’ishyirahamwe ry’abafite amashuri yigisha ibinyabiziga mu Rwanda, hagiye gushyirwaho imfashanyigisho ivuguruye kugira ngo hirindwe imwe mu myitwarire n’amakosa akigaragara ku bakoresha umuhanda. Ni imfashanyigisho izongerwamo amwe mu masomo atayigaragaramo yitezweho gukemura ibibazo bigaragara mu mikoreshereje y’umuhanda.

kwamamaza

Polisi y’u Rwanda iri mu bukangurambaga, aho igenda hirya no hino mu mihanda ya Kigali kugira ngo irebe amwe mu makosa aranga abatwaye ibinyabiziga. Ku bufatanye n’abafite amashuri yigisha amategeko y’umuhanda hamwe no gutwara ibinyabiziga, ibi biri gukorwa kugira ngo bizifashishwe mu gutegura imfashanyigigisho ivuguruye ikoreshwa ku biga amategeko no gutwara ibinyabiziga.

Aha, CP John Bosco Kabera; umuvugizi wa polisi, yagize ati:“Twerekanye uburyo abantu bahindura ibyerekezo bakegera ibikorwaremezo bakabigonga, za borudire z’umuhanda kandi ntabwo byemewe. Kandi mu byukuri hari umwanya wateganyijwe w’uburyo abantu bakwiye kuba bagenda muri uwo muhanda. Ibyo rero abashoferi twahagaritse tubereka uburyo bagomba gukoresha umuhanda babibonye.”

 CP Kabera avuga ko ikintu nyamukuru bari bagamije “ ni uko twazanye naba nyir’ibigo byigisha gutwara ibinyabiziga, byaba ari amategeko y’umuhanda no kwiga gutwara ikinyabiziga. Abayobozi b’amashuli n’abarimu babo bagomba kumva ko bafite uruhare mu guhindura imyumvire y’abanyarwanda babagana bagiye kwiga amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga.”

 Yongeraho ko “ icya mbere bakwiye gukora ni uko bagomba kuba bafite imfashanyigisho zigaragaza umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo. Ntabwo ari uburyo bwo kuvuga mu magambo ahubwo ibimenyetso bigomba kuba bigaragara. Bagomba kuba bafite ibimenyetso byo mu muhanda, ibyapa ndetse niba n’ibibuga bigishirizamo bihaba biteye nk’imihanda n’uburyo abantu bawugendamo n’uko bawubisikaniramo, cuangwa bahindura ibyerekezo, ibyo bikumvikana.”

Jean Paul Habumugisha; Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abafite amashuri yigisha ibinyabiziga mu Rwanda, avuga ko ariyo mpamvu hari gutegurwa integanyanyigisho yongewemo amabwiriza n’amategeko mashya.

 Ati: “ku bufatanye na Polisi, dufite integanyanyigisho turi gutegura. Izaba irimo amasomo umuyobozi w’ikinyabiziga agomba kuba yize bitewe n’urwego rw’ikinyabiziga ashaka gutwara. Biteganyijwe ko isohoka vuba bitarenze ukwezi kwa 12 kuko twari tugitegerejeko aya makosa agenda agaragara mu muhanda, ko duhura na Traffic Police noneho nabyo bikajyamo.”

“ turizera ko hari icyo izadufasha mu gutegura abayobozi bashyashya b’ibinyabiziga.”

 Si ugutwara ikinyabiziga n’amategeko yacyo gusa bizaba bikubiye muri iyo mfashanyigisho nshya, kuko haziyongeraho n’imyifatire ndetse n’indangagaciro na  kirazira biranga umuyobozi mwiza w’ikinyabiziga runaka.

 @ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Oct 28, 2022 - 13:28