Gatsibo: Abaturage barishimira serivise bahabwa n'ikigo nderabuzima cya Ngarama

Mu Karere ka Gatsibo bamwe mu baturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Ngarama, baravuga ko serivisi zihatangirwa zisigaye zimeze neza nyuma yaho bahazaniye ibikoresho by’ubuvuzi bifite agaciro gasaga miliyoni 255 z'amafaranga y'u Rwanda.

kwamamaza

Nabakujije Marie Goreth, atuye mu Murenge wa Nyagihanga, muri aka Karere ka Gatsibo, akaba ari n’umwe mu bivuriza ku kigo nderabuzima cya Ngarama. We na bagenzi be, bavuga ko mbere bahaboneraga serivisi zitari nziza cyane yane nko ku babyeyi babaga batwite, ku buryo hari n’abashoboraga kuhaburira ubuzima ariko ngo ubu babona byarahindutse.

Umwe yagize ati "ikintu nishimiye kuri ibi bitaro bya Ngarama abaganga baho bavura neza cyane cyane iyo ufite nk'umwana urembye".  

Undi yagize ati "hano bafite isuku, barakwakira ukabona aho wisanzurira, ubwiherero bwaho bumeze neza, ubona amazi yo kunywa, ni byiza rwose kandi nishimiye serivise bampaye". 

Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Ngarama, Uwangabe Charlotte yemeranya n’ibivugwa n‘aba baturage , avuga ko magingo aya ngo ibikoresho bahawe birimo imashini yitwa “CTG Machine” byagize uruhare mu kubafasha gutanga serivisi nziza kandi yihuse.

Yagize ati "mbere yuko tubibona twarakoraga ariko serivise ntizihute, gukurikirana umuntu ureba ibipimo bye biroroha, imfu z'abana, imfu z'ababyeyi zaragabanyutse, n'ababyeyi babyariraga mu midugudu ntabwo bakibyarirayo cyane kuko abavuga ati ndagenda bamfashe ibikoresho birahari".

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo Nankunda Jolie avuga ko ibikoresho bigezweho muri iki kigo nderabuzima, byatanzwe n’umushinga “Jyambere” ukorera muri Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, ku nkunga ya banki y’isi, akifuza ko byakomeza kubungwabungwa.

Yagize ati "ibikoresho byashyizwemo bifasha abarwayi ndetse bigafasha n'abaganga mu gutanga serivise yabo, nibyo byatanzwe niyo gahunda ya Jyambere, abo byegereye nabasaba kubibungabunga ntitubyumve nk'ibya MINEMA, ntitubyumve nk'ibya Jyambere tubyumve nk'ibyacu".  

Ikigo nderabuzima cya Ngarama, giha serivisi impunzi zo mu nkambi ya Nyabiheke n’abaturage 55,259 bo mu Mirenge ya Ngarama, Gatsibo, na Nyagihanga, mu Karere ka Gatsibo n’abo mu Mirenge ya Nyagatare, Mimuri na Katabagema mu Karere ka Nyagatare.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Gatsibo

 May 31, 2023 - 14:20