Musanze: Abatuye mu gace kiswe I Buganda barasaba ko hakongerwa umutekano.

Abatuye mu murenge wa Muhoza mu kagari ka Ruhengeri mugace kiswe I Buganda barasaba ko hakongerwa umutekano bitewe n’urugomo rurimo kwica abantu ruhabera. Ubuyobozi bw’aka karere bwemeza ko hari uduce tw’umujyi tugaragaramo urugomo n’ubwambuzi ariko bakomeje guhangana n’icyo kibazo.

kwamamaza

Agace kiswe I Buganda gahoramo urugomo n’umutekano muke, gaherereye mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze.  Ni agace abahatuye bavuga ko bataha saa kumi n’ebyiri bitewe ubwicanyi buhabera.

Umwe mu baganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, yagize ati: “eeh! Ibintu birakomeye! Hari n’umukecuru batemye, ubu bamushyizemo tije. Akarere kashyiraho inzego z’umutekano zishoboye zikaturinda, mbese bagakoresha iyo bwabaga ndetse n’Imana ikabafasha bakareba uko babigenda. Naho ubundi twe turapfa turashije kuko inaha ntitukivuga dufite insoresore mbi ziraturembeje.”

Undi ati: “hano bahitiriye I Buganda…”

Ubwo umunyamakuru yatembereraga muri aka gace kiswe I Buganda yasanye umugabo witwa Francois wari atuzwe no gucuruza inzoga y’urwagwa yaraye yiciwe muri ako gace, agashyirwa mu muhanda.

Ni urupfu ababibonye bavuga ko rwari urw’agashinyaguro kuko yanakuwemo amara.

Umwe ati: “Baramusatuye, uko ukuzi basatura umubyeyi bakamukuramo umana! Ni bya fer a beton bakoresheje! Natwe twarababaye!”

Undi ati: “ bamwishe urupfu rw’urubozo rumeze kuriya! twese ababyeyi byaratubabaje. Nta mubyeyi waraye mu nzu! kubona umuntu w’umugabo bamwambika ubusa, bamusatuye inda amara agasohoka.”

“twaragiye tumugeraho nuko tumukura mu maraso yararyamyemo tumushyira ku ruhande nuko njya kuzana igitenge iwanjye ndamutwikira….noneho ikintu cyatubabaje ni umugabo ubyaye kabiri kubona yambaye ubusa, uko yakavutse! “

Abatuye muri aka gace kiiswe I Buganda basaba inzego bireba kongera umutekano kuko bakomeje guhangayika.

Umwe ati: “mwadukorera ubuvugizi nuko inzego zo hejuru zigahaguruka wenda ahari bakajya bahapanga n’irondo rya gisilikari. Kuko tari irondo rya Gisilikari, ntacyo twavuga kuko ni ukukwambura na telefoni ku manywa y’ihangu kandi nta muntu wagukiza, bakwica barebera gusa!”

Undi ati: “ turahangayitse kuko uko bishe uwo muntu niko natwe batwica.”

Ramuli Janvier; Umuyobozi w’akarere ka Musanze, yemeza ko hari uduce two mu mujyi wa Musanze turi kwibasirwa n’urugomo bitewe n’uko ari umujyi uri kwaguka cyane kandi vuba.

Avuga ko hari kuza abashakisharizamo imibereho mu buryo bwo guhohotera abantu. Icyakora ubuyobozi bukomeje kuhangana nabo.

Ati: “ uko umujyi ugenda waguka, hari abantu bagenda baza gushaka ubuzima, rimwe na rimwe bakabura imirimo noneho bagashaka kubaho mur’iyo ngeso yo kuba bakwambura abandi. Rero tugenda tubibona ariko icyo dukora ni uko karistiye bigaragayemo tugerageza gufatanya n’abaturage n’inzego z’umutekano kugira ngo tuhashyire imbaraga. Ariko na za patrouille z’inzego z’umutekano kuburyo aho hantu hongera kuba nyabagendwa.”

Abatuye muri aka gace k’I Buganda ko mu Kagali ka Ruhengeri mu murenge wa Muhoza bavuga ko mugihe gito gishoboka hamaze kwicirwa abantu barenze umunani nk’uko babavuga bose.

 @ Emmanuel Bizimana/ Isango Star -Musanze.

 Dec 21, 2022 - 10:00