Ibiganiro byihariye hagati ya Perezida w'umutwe w'abadepite n'uhagarariye ubumwe bw'Uburayi mu Rwanda

U Rwanda ruravuga ko inkunga umuryango w’ubumwe bw’ Uburayi ugenera igihugu zikwiye kwiyongera kugirango zibashe kugera ku ntego ziba zaragenewe n’ibyifuzo bya leta y’u Rwanda. Ibi ni ibyagarutsweho na Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite , ubwo yagiranaga ibiganiro n’uhagarariye ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda.

kwamamaza

Ni ibiganiro impande zombi zagiranye bishigiye mu kuboneza no gukomeza ubufatanye buri hagati y’u Rwanda n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi.

N’ubufatanye bushigiye cyane mu guteza imbere inzego zitandukanye zifite aho zihurira no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, harimo ubuhinzi, uburenzi, ubuvuzi ubukungu n’ibindi.

Kuri iyi nshuro kwari ukongera kureba ahakwiye gushyirwamo izindi mbaraga cyane biganisha mu kwihutisha kugera ku cyerekezo u Rwanda rwihaye.

Madame Belen Calvo Uyarra uhagarariye ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda nibyo agarukaho.

Yagize ati "Yari andi mahirwe meza yo kongera gusuzuma ubufatanye bukomeye buri hagati y’ u Rwanda n’umuryango w’ubumwe bw’ Uburayi ndetse no gushyira imbaraga mu bice by’ingenzi bigize ubufatanye n’inkunga ubumwe bw’Uburayi butera intumbero u Rwanda rufite zo kwiyubaka kuburyo muri 2035 ruzaba ari igihugu gifite ubukungu buteye imbere".

Yakomeje agira ati "Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi kandi wishimiye gukomeza gufasha inteko ishinga amategeko mu bushobozi bwayo. Ubu nibwo bufasha dutanga".

Ku ruhande rw’u Rwanda narwo rugaragaza ko ubufasha bagenerwa n’uyu muryango ndetse n’inkunga utera u Rwanda bifite inyunganizi ikomeye mu ishyirwa mu bikorwa bya za gahunda zitandukanye za leta.

Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite Mukabalisa Donatille yagaragaje ko mu biganiro yagiranye n’uhagarariye ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda ,bagaragaje ko bifuza ko ubwo bufatanye bw’impande zombi bwakwaguka.

Yagize ati "icyo twagaragaje nuko uko gukomeza gufatanya, uko gutera inkunga igihugu cyacu no mu bindi bice bigira uruhare mu kuzamura ubukungu bw'igihgu cyacu zikomeza kuzamuka zigakomeza gufasha igihugu cyacu, ni ibyongibyo twaganiriye kugirango zikomeze zikure".    

Ni ibiganiro byanagarutse mu kwishimira ibimaze kugerwaho binyuze muri ubwo bufatanye cyane nk’inkunga batera inteko ishinga amategeko y’u Rwanda mu bikorwa byayo bya buri munsi byo kumenya no kugenzura ibikorwa guverinoma n’indi mirimo ishinzwe.

Inkuru ya Uwe Herve Isango Star Kigali

 Dec 22, 2022 - 06:28