Nyagatare: Abagore bibumbiye mu matsinda bagaragaza imbogamizi bahura nazo.

Abagore bo mur’aka karere bibumbiye mu bavuga ko bayakoze bagamije kuva mu gikari bagafasha abagabo babo kuzamura iterambere ry’ingo zabo. Icyakora bavuga ko bagifite inzitizi bifuza ko bafashwa zigakemuka. Inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’igihugu ivuga ko iri kubikurikirana ndetse bakava ku rwego rw’amatsinda bakitwa koperative.

kwamamaza

U Rwanda rumaze gutera intambwe mu nzira yo gushyigikira uburinganire no guteza imbere umugore, ariko ibyo ntibibuza ko hari abagore bagihura n’imbogamizi nyinshi zituma itego zitagerwaho.

Ingabire Pawola, minisitiri w’ikoranabuhanga no guhanga udushya, avuga ko  icyabiteye ari uko abagore n’abakobwa batari barahawe amahirwe angana mbere.

Yagize ati: “Iyo usubije amso inyuma usanga umugore n’umukobwa batari barahawe amahirwe n’uburenganzira bungana n’umugabo cyangwa basaza babo imbere y’amategeko mu buzima bwa buri munsi. Kandi twese nkuko tubizi mu Kinyarwanda, iyo inkingi imwe ntigira inzu ….”

“ Kwitinyuka ntabwo ari iby’abagabo gusa. Ibi bitanga icyizere ko dutera intambwe nziza kandi zigaragara mu kubaka umuryango utekanye.”

Nubwo bimeze bityo ariko,  bamwe mu bagore bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko bitinyutse bakibumbira mu matsinda bagamije kwiteza imbere ariko bakaba kakizitiwe kugera ku ntego bihaye.

Umwe muribo waganiriye n’Isango Star, yagize ati: “dushobora gukoresha nk’ibiro 10 by’ibijumba ariko dushobora gukuramoa mafaranga akubye 3 yayandi twashoye. Ikintu twifuza ni uko tubonye uko twakongererwa ibikorwa, tukabona nk’indi mitiba, twakwagura igikorwa kikaba kirekire.”

Undi yagize ati: “duhinga ibigori nuko tugeze aho tubona ko turwakwiriye gukomeza kubijyana mu tundi turere, natwe dukwiye kwishakiramo akawunga. Ubu imbogamizi duhura nazo ni ukugira ngo umusaruro ubashe kutugeraho neza, dukeneye imodoka.”

Mugenzi we yunze murye, ati:“Ikintu twaba twifuza ni uko nk’iyo dukeneye akawunga, iyo dutonoye ibigori bitumye neza usanga akawunga katameze neza cyane, ariko nk’ubwo tubonye k’akantu gapima ubwumuke, uyu munsi niyo twabona ikiraka cya toni eshanu twahita tuzishya kuko nta zindi mbogamizi tuba dufite.”

“ariko hari igihe dufata ibigori tukabishyira mu mashini noneho tugasanga ntibyumye! Bikaba ngombwa ko tubireka ngo bibanze byume neza. Uwo munsi za toni ntabwo turazibona!

Nyirajyambere Belancille; umuyobozi w’inama y’abagore ku rwego rw’igihugu, avuga ko ibyo bibazo byose bifitiwe igisubizo igihe babona ibyangombwa bakava ku matsinda bakaba amakoperative.

Yagize ati: “amakoperative y’abagore nayo ari ku rugero rwiza ariko ntabwo turagera aho bishimishije kuko benshi baracyari mu matsinda. Turacyari mu nzira yo kubafasha tukabegera kugira ngo babone ubuzima gatozi, bave mu matsinda n’ibimina bajye mu makoperative kugira ngo bagendane na politike y’igihugu.”

Bimwe mu byatumye u Rwanda rukomeza kuza imbere ku isi mu bijyanye no guharanira iterambere ry’umugore ni intambwe iki gihugu kimaze gutera mu guha abagore amahirwe angana n’ay’abagabo.

Kugeza ubu, Akarere ka Nyagatare kabarizwamo aba bagore karimo amakoperative y’abagore agera kuri 83.

@ Emilienne Kayitesi/Isango Star-Nyagatare.

 Mar 16, 2023 - 14:16