
Kubona avoka bisigaye ari ingorabahizi kubera ibiciro bihanitse , Abaturage barasaba ko hagira igikorwa
May 22, 2025 - 09:21
Bamwe mu Banyarwanda baribaza impamvu avoka zikomeje kubura ku isoko ryo mu Rwanda ugereranyije no mu bihe bya kera, bavuga ko kubona avoka bisigaye ari ingorabahizi ndetse ko n’aho ubonye uru rubuto ubusanzwe rwaribwaga cyane mu Rwanda usanga ruhenze ku buryo kurwigondera atari ibya buri wese.
kwamamaza
Mu bihe bitandukanye, abayobozi mu nzego zinyuranye bagiye bashishikariza abanyarwanda kuyoboka imbuto ku mafunguro yabo mu rwego rwo gufasha imibiri yabo kubona intungamubiri. Urugero ni mu mwaka wa 2022, ubwo abanyarwanda bizihizaga umunsi w’umuganura. Icyo gihe Dr. Edouard Ngirente, Minisitiri w’Intebe, yasabye ko buri rugo rugomba kuba rufite ibiti by’imbuto.
Kuva avuze ibi kugeza ubu, imyaka ibaye 3 imbuto muri rusange zirya umugabo zigasiba undi kubera ibiciro bihanitse. Bamwe mu Banyarwanda bakavuga ko bari mu rujijo ku cyatumye imbuto zibura ku isoko ryo mu Rwanda kugera no kuri avoka bavuga ko zahoze ari iza buri wese, zamaze guhinduka imbonekarimwe.
Ati "biragoye, uzenguruka nk'iminota 30 kugirango ubone aho avoka iri n'aho wayibona ugasanga irahenze cyane".
Undi ati "avoka zarabuze, iyo ugereranyije uburyo bavuga akamaro kayo usanga umuntu amara nk'amezi 5 cyangwa umwaka atayibonye uba wumva ari ikibazo gikomeye, habaye hari icyakorwa ngo ibintu byongere bigende neza ziboneke mu baturage byaba ari byiza".
Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi n’igishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi nta ruhande na rumwe rwagize icyo rudutangariza ku gisubizo bashakira iki kibazo cy’ibura ry'avoka.
Bamwe bakeka ko byaba bifitanye isano n’amakuru yakomeje gutangazwa mu myaka yashize ko uru rubuto ruva mu Rwanda rwabaye imari ku masoko mpuzamahanga, ibyaba bitera impungenge ko abacuruzi bihutiye kurushoramo imari yoherezwa mu mahanga bagacura abanyarwanda nyamara gahunda ya leta isaba abahinzi guhinga bakabanza kwihaza mu biribwa bakabona gusagurira amasoko.
Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


