RALGA irasabwa gukorana n'inzego ziyigize

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianey arasaba abagize ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali RALGA gushyira hamwe bakanoza imikoranire kuko aho bitakozwe bikomeza kudindiza umuturage.

kwamamaza

Mu nteko rusange y’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali yari igamije  gusuzuma no kwemeza amategeko shingiro n'amategeko ngenga mikorere bya RALGA, no kwemeza raporo y'ibikorwa n'imikoreshereze y'imari by'umwaka wa 2021/2022, hiyongeraho no gusuzuma no kwemeza gahunda y'ibikorwa n'ingengo y'imari ya 2022/2023 ariko kandi hari n'igikorwa gikomeye cyo gutora abayobozi bashya.

Mu gutora manda ya 5 ya RALGA  mu gihe imaze ishinzwe umuyobozi ucyuye igihe Uwimana Innocent wari umaze imyaka itandatu n'igice ayobora RALGA asaba umusimbuye kunoza imikoranire n'inzego.

Yagize  ati"ngirango akwiye gushyira imbaraga mu kongera abayobozi bo mu nzego z'ibanze ubumenyi cyane cyane mu mikorere n'imikoranire hagati ya komite nyobozi hamwe n'ibiro bya njyanama kuko iyo habuze ubufatanye hagati yizo nzego ebyiri akarere karahadindirira".

Hatowe Masengesho Jeannette warusanzwe ari umuyobozi w'inama njyanama y'akarere ka Ngororero yavuze ko nawe yiteguye guteza imbere RALGA binyuze mu kunoza imikoranire y'inzego.

Yagize ati"icya mbere mu byihutirwa ni kurushaho kuzamura ubufatanye bw'inzego zose haba ari kurwego ry'uturere ndetse no ku rwego rw'umujyi wa Kigali, kubaka ubushobozi bw'inzego cyane ko inzego zihari ni nshya zaratowe mu mwaka ushize rero tuzashyira imbaraga cyane mu kubaka ubushobozi ".

Minisitiri w’ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abagize RALGA  by’umwihariko abayobozi b’uturere n’abayobozi b’inama njyanama ko bakwiye kunoza imikoranire hagamijwe gukemura ibibazo by’abaturage.

Yagize ati"Kuba Perezida wa njyanama no kuba umujyanama n'ikimwe, kumva ko ibyo ukora bishoboka ari uko wakoranye na komite nyobozi ya karere n'ikindi n'ibyo bintu uko ari bibiri bidakoze nta cyo mwageraho,ugatakaza imbaraga zo gukora ugatangira kujya kwibaza ngo Meya tuzakorana gute kandi uburyo tuzakorana twabyumvikanyeho tuva i Gishari ,rero ndagirango mbabwire yuko turakurikira turabibona, twiyemeje kubaka ubuyobozi bw'ibanze butajegajega ariko kugirango butajegajega ni mwebwe mu gomba kubigiramo uruhare,Perezida wa njyanama na Meya mugomba kuvugana kenshi gashoboka    "

Ishyirahamwe ry'uturere n'umujyi wa Kigali mu Rwanda (RALGA) ryashinzwe nk'umuryango utari uwa leta mu mwaka wa 2002, nyuma yuko hemejwe bwa mbere politiki yo kwegereza ubushobozi n'ubuyobozi abaturage muri 2000,RALGA yabonye ubuzima gatozi muri Mata 2003.

Inteko rusange ya RALGA igizwe n'umuyobozi w'umugi wa Kigali ,Perezida wa njyanama y'umujyi wa Kigali, umuyobozi w'ibikorwa by'umugi wa Kigali, igizwe kandi n'abahagarariye uturere dufite ubuzima gatozi ,aribo umuyobozi wa karere, Perezida w'inama njyanama n'umunyamabanga nshingwabikorwa kuri bo hiyongeraho n'intumwa zigizwe n'abayobozi nshingwabikorwa b'uturere tudafite ubuzima gatozi, abahagarariye inzego z'umurenge,akagari n'umudugudu mu turere twose.

Inkuru ya Theonetse Zigama i Bugesera.

 Oct 7, 2022 - 13:11