Rubavu - Nyabihu: Aborozi bagemura amata ku ikusanyirizo rya Arusha barishyuza amafaranga yabo

Abagemura amata ku ikusanyirizo rya Arusha riherereye mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu baravuga ko batewe ubukene nuko iri kusanyirizo ryanze kubishyura.

kwamamaza

Aborozi bo mu murenge wa Bigogwe wo mu karere ka Nyabihu, nabo mu murenge wa Kanama kuruhande rw'akarere ka Rubavu, aba borozi bavuga ko batasibye kugemura amata kuri iri kusanyirizo rya Arusha, gusa bagategereza kwishyurwa amafaranga yayo bagaheba.

Umwe yagize ati "twe turi aborozi turayikamira, tugeze izi taliki tutarahembwa dufite abana ku mashuri bari kwiga kandi amata barayajyanye, niba ngomba gutungwa n'urwuri ukwezi kugapfa umucuruzi nafasheho ideni ntamwishyuye ntabwo yakongera kunyizera".   

Aba borozi bavuga ko biri kubagiraho ingaruka nyinshi, zirimo kwirukanirwa abana ku mashuri, kubura uko bishyura ubwisungane mu kwivuza n'ibindi. Bashingiye kurizo ngaruka zitandukanye, ninaho bahera basaba ko bakishyurwa ayo mafaranga.

Umuyobozo w’ikusanyirizo rya Arusha, Mutazihana Nepo Museni avuga ko uku gutinda kubaha amafaranga yabo byatewe nuko umukozi wari ushizwe imari no guhemba abakozi yirukanwe kubera amakosa yamugaragayeho, agasiga ashyize ijambo banga (Password) mu kamashini gafasha guhemba hifashishijwe ikoranamuhanga rya IBM, gusa ngo bakaba bamaze kuyikuzamo kuburyo ubu amafaranga yabo arikujyanwa kuri Banki.

Yagize ati "ikibazo uko cyaje hari umukozi wadukoreraga ushinzwe imari yaje kwirukanwa yirukanwa kubera amakosa yamugaragayeho kandi yaragiriwe inama kenshi, ubwo agiye amaze kuhava twifashisha umunyamabanga wacu tumwereka uburyo yahemba, muri IBM kugirango ahembe biza kutamworohera nyuma twifashisha abakozi b'ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro baza kubidufashamo byarakemutse rwose,twavuganye n'abakozi ba banki amafaranga barimo barashyira kuri konte z'abanyamuryango ba koperative". 

Iri kusanyirizo ry'amata rya Arushya ryubatswe mu murenge wa Bigogwe, rikusanyirizwaho amata yaturutse mu turere twa Rubavu na Nyabihu ryakira litiro zigera ku bihumbi 3500 ku munsi, litiro imwe bakaba bayifatira amafaranga y'u Rwanda 300.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Iburengerazuba

 Mar 20, 2023 - 06:15