
#Kwibuka31: Barasaba ubuyobozi gukomeza kwita ku barokotse jenoside yakorewe abatutsi bakigowe n'imibereho
Apr 7, 2025 - 18:43
Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, batuye mu murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, barasaba inzego z’ubuyobozi gukomeza kwita ku barokotse kuko hari bamwe bakigowe n'imibereho yabo bigatuma bibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo n'ihungabana rya hato na hato. Ubuyobozi bw'aka karere buvuga ko ibikorwa byo kwita ku mibereho y'Abarokotse bikomeza bigakorwa uko umwaka utashye ndetse buri mwaka baba bafite urutonde rw'abababaye kurusha abandi, bagaherwaho bakemurirwa ibyo bibazo.
kwamamaza
Ibi byagarutsweho ubwo hatangizwaga icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 abazize jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Ni igikorwa cyatangijwe hashyirwa indabo ku rwibutso rwa Cyahafi ruherereye mu murenge wa Gitega ruruhukiyemo imibiri irenga 5000, no kubunamira.
Abarokotse jenoside bo muri uyu murenge bashimira Leta ku buryo idahwema kwita ku barokotse jenoside, ariko bakavuga ko hirya no hino usanga hari abakigowe n'imibereho bakeneye kwitabwaho byihariye kuko bibagiraho ingaruka zirimo n'ihungabana bashobora guhura naryo.
Umwe yagize ati:" turashimira Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda kuko mu mbaraga zayo yagiye igerageza kwita ku ncike babashyira mu bigo, abatari bafite icumbi bagiye babubakira nubwo atari bose, n'ibindi bikorwa byose by'ubufasha bya social. Ubwo rero Leta ntabwo idutererana, icyo tuyisaba ni ugukomeza kutuzirikana nkuko yatuzirikanye ikadukura mu menyo y'abicanyi."

Mugenzi we yunzemo ati:" ni ukureba abo batarubakira, abantu bafite ubumuga bakavuzwa, urubyiruko rwacitse ku icumu badafite akazi bakabashakira akazi, bakabavana mu biyobyabwenge ntibakomeze kubyishoramo. Abenshi babijyamo ni ubukene bubibatera. Abatarubakirwa bakubakirwa, cyane cyane abo mu mijyi ntabwo barabubakira, ntabwo bafite aho baba."
Ingangare Alexis; umuyozi nshingwabikorwa w'akarere ka Nyarugenge, avuga ko ibyo bibazo n'ibindi abarokotse bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi bizwi ndetse bishakirwa umuti bigakemuka uko ubushobozi bugenda buboneka.
Ati:" yego turabizi yuko hari abakeneye aho kuba, abakeneye gusanirwa amazu, ibyo turabizi, turimo turakorana n'umujyi wa Kigali n'abandi bafatanyabikorwa kugira ngo turebe uwacitse ku icumu yaba ahantu hakwiriye koko umunyarwanda, ahantu heza. Twamaze kubarura amazu dukeneye gusana n'ingengo y'imari ikenewe kugira ngo amazu asanwe twarayibonye."
"Ariko inzu zose twarazibaruye tureba icyasanwa ndetse n'ingengo y'imari ishobora gukenerwa kugira ngo bikorwe. Hamwe n'abafatanyabikorwa n'umujyi wa Kigali turimo kwegeranya ibisabwa go turebe nibura yuko hari ayo twasana mu gihe cya vuba, mbere yuko asenyuka."

Ubuyobozi bw'aka karere, Ibuka ndetse ubw'inzego z'umutekano bwihanganishije imiryango y'ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ndetse basaba abarokotse gukomeza guharanira kubaho.
Banasabye kandi abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, guhumuriza abarokotse ndetse no kubaba hafi.


@BERWA GAKUBA Prudence/ Isango Star-Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


