RSSB : Ibibazo byari biri mu bwiteganyirize bw'izabukuru byabonewe igisubizo

Bimwe mubibazo abanyamuryango ba RSSB bari mukiruhuko cy’izabukuru bahuraga nabyo byo kutabona imisanzu yabo bateganyirijwe n'abakoresha babo igihe bari mukazi ,ubu bigiye gukemuka binyuze muri serivise yitwa "Umusanzu Platfoms".

kwamamaza

Jean De Dieu Bigirihirwe ushinzwe serivise n'imitunganyirize y’amasendika muri Cestrar , yagaragaje ko ubusanzwe bagorwaga no gukemura ibibazo by'abanyamuryango bahuraga nabyo byo kuba batarateganyirijwe, avuga ko iyi porogaramu hari icyo igiye kubafasha kuko ubu bafite abanyamuryango bari muzabukuru bagera kuri 750 batateganyirijwe nkuko bikwiye bikaba bituma batabona pansiyo yabo.

Yagize ati "mu kazi tugira ibyiciro 2 by'abakozi, hari abakozi ku buryo bwanditse tukagira n'abakora mu buryo butanditse, iyo urebye imibare itangwa usanga umubare munini w'abakozi dufite mu Rwanda ari abakora mu buryo butanditse ari nabo bafite ibyo bibazo bijyanye n'uburyo imisanzu yabo y'ubwiteganyirize bwabo idatangwa neza, twajyaga tugira ibibazo rimwe na rimwe ugasanga nk'umukozi akugannye avuga ati nakoze imyaka 10 ahantu ariko nateganyirijwe imyaka 3 gusa".     

Uwimana Dorthe umwe mu bari mukiruhuko cy’izabukuru arishimira ko iyi gahunda hari byinshi ije gukemura mu bibazo bahuraga nabyo bya pansiyo nayo avuga ko idahagije.

Yagize ati "ikibazo kinini abari mu kiruhuko cy'izabukuru bahura nacyo ni imisanzu, benshi bari mu kiruhuko cy'izabukuru ariko bakaba bafata pansiyo idakwiye kubera ko imisanzu myinshi itatanzwe, uyu munsi nubwo pansiyo ari ntoya, ibi bizakemura ikibazo cy'ingendo abanyamuryango bacu bakoraga bajya ku mashami ya RSSB bajya kubaza ibibazo bijyanye n'imisanzu yabo".      

Regis Rugemanshuro umuyobozi wa RSSB avuga ko iyi porogaramu y’umusanzu platfoms ije gukemura ibibazo by’abanyamuryango basiragizwaga bashaka amakuru yo kuzigamirwa bakagorwa no kubona imisanzu yabo.

Yagize ati "abanyamuryango ntibabashaga kumenyera ku gihe nimba baratangiwe cyangwa se bataratangiwe icyo cyakemutse, mu buryo bworoshye umunyamuryango wese azajya abasha kumenya uko ahagaze abashe kumenya umwaka, ukwezi n'umunsi n'umukoresha yakoreraga icyo gihe, ibyo bigabanya igihe byatwaraga, iyo amakuru yamenyekanye icyo gihe twebwe dushyira itegeko mu bikorwa aho dukurikirana umukoresha wawe wubu cyangwa se uwakera[......]"       

Kugeza ubu imibare y'abari mu kiruhuko cy’izabukuru boroheje bafata pansiyo ntoya bari hejuru ya 52% naho abamaze kwiyandikisha muri iyi serivise y'umusanzu wawe bangana n’ibihumbi 46 ,mu bibazo byatanzwe n'abari mukiruhuko cy'izabukuru bingana n'ibihumbi 8, hamaze gukemurwa ibingana n'ibihumbi 6.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi Isango Star Kigali

 Feb 1, 2023 - 06:39