Umuburo ku mvura nyinshi izagwa mu muhindo w'uyu mwaka

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere Meteo Rwanda kiratangaza ko iteganyagihe ryo mu mezi y’ukwa 9 kugeza mu kwa 12 uyu mwaka ryerekana ko ari amezi azarangwa n’imvura nyinshi ndetse n’umuyaga bitandukanye n’ibindi bihembwe by’umuhindo by’imyaka yashize.

kwamamaza

Kuri uyu wa 4 ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere Meteo Rwanda cyongeye kuburira abantu ko guhera mu kwezi kwa 9 itariki 3 kugeza ku ya 10 aribwo imvura izatangira kugwa muduce dutandukanye tw’igihugu na none icike tariki ya 13-18 mu kuboza k’uyu mwaka.

Aimable Gahigi umuyobozi mukuru wa Meteo Rwanda aravuga ko iki gihembwe kizagira imvura iri hejuru ugereranyije n’ibindi bihe nk’ibi by’imyaka yabanje.

Yagize ati “ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubumenyi bw’ikirere Meteo Rwanda kinejejwe no gutangariza abaturarwanda bose ko muri rusange umuhindo wa 2023 hateganyijwemo imvura iziyongera ugereranyije n’igipimo mpuzandengo cy’imvura isanzwe iboneka mu muhindo, meteo Rwanda ishingiye kuri iri teganyagihe irashishikariza inzego zose za Leta, imiryango idaharanira inyungu, imishinga itandukanye ikorera mu Rwanda, ibigo by’abikorera kugiti cyabo ndetse n’abaturarwanda bose muri rusange gushingira kuri iri teganyagihe bagafata ingamba zijyanye n’ibikorwa byabo”.

Zimwe muri izo nzego zirimo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB, kiravuga ko ayo makuru afasha mu rwego rwo kwitegura neza mu buryo bwo kongera umusaruro nkuko bivugwa n’umuyobozi mukuru wa RAB Dr. Telesphore Ndabamenye.

Ati “aya ni amakuru akenewe ku nzego zose ariko mu nzego zikeneye amakuru harimo n’urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu bijyanye n’igihembwe cy’ihinga, iki gihembwe cy’ihinga tugiyemo gitangirana n’ukwezi kwa 9, ni igihembwe duhingamo ibihingwa byinshi kandi bikenera amazi menshi, iyo tubonye amakuru nk’aya bidufasha kwihutisha imyiteguro ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’igihembwe, bidufasha kwihutisha gutegura ubutaka buzajyamo ibihingwa”.

N’ubwo uyu muhindo uzarangwa n’imvura nyinshi ishobora guteza ibyago hamwe na hamwe ariko ngo iyo amakuru amenyekanye hakiri kare inzego zirushaho kubyirinda.

Egide Mugwiza umukozi muri Minisiteri ishinzwe ubutabazi MINEMA ati “iyo tubimenye hakiri kare tugerageza kugabanya ingaruka za biriya bihe bishobora kuba ari bibi cyane, iyo batubwiye ko ari bibi cyane dushobora kurokora ubuzima dukoresheje uburyo butandukanye, ari ukuburira abantu cyangwa se kubavana ahantu hashobora kubashyira mukaga, uruhare rwa Meteo ruba rukomeye cyane kugirango bitubwire uko ibintu bizaba bimeze natwe twitegure”.  

Mu busanzwe mu Rwanda haba ibihe bine by’ingenzi aribyo impeshyi, urugaryi itumba, n’umuhindo utangira mu kwezi kwa 9 ugasoza mu kwezi kwa 12, aho uyu mwaka bivugwa ko uzarangwa n’imvura nyinshi, izagwa muri iki gihe igereranywa n’iyaguye mu muhindo wo mu 1997, 2002, ndetse no muri 2006.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Aug 25, 2023 - 08:11