#Kwibuka29: Barasaba ko kuri kiliziya ya Kiziguro hashyirwa ikimenyetso cy’amateka.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Gatsibo baravuga ko kuri kiliziya ya Kiziguro hashyirwa ikimenyetso kigaragaza amateka ya jenoside yahakorewe. Muri Mata(04) 1994, Abatutsi bari bahungiye muri kiliziya ya Kiziguro ariko abicanyi barahabatsinda. Kiliziya Gatulika ivuga ko icyifuzo cy'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri Gatsibo,cyumvikana bityo ko kizashyirwa mu bikorwa vuba kuko iki kiliziya kigiye kuvugururwa hakazanubakwa icyo kimenyetso cy'amateka.

kwamamaza

Ku italiki ya 11 Mata (04) buri mwaka ni umunsi Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata (04) 1994 by’umwihariko abarokokeye i Kiziguro batazibagirwa, kuko uko bahungiye mu kiliziya cya Kiziguro bizeye kuharokokera ariko hakarokokera mbarwa kuko abicanyi batatinye ko ari inzu y’Imana, bakaranga bakahamenera amaraso y’Inzirakarenga z’Abatutsi.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Gatsibo bavuga ko bitewe n’ubwo bwicanyi bw’indengakamere bwakorewe muri iyo kiliziya, hashyirwa ikimenyetso cy’ayo mateka asharira kugira ngo buri muntu ajye ahagera asobanukirwe n’ibyahabereye.

Umwe yagize ati: “Abatutsi benshi bashyinguwe mu rwibutso rwa Kiziguro bari bahungiye mu kiliziya cya Kiziguro. Rero twifuza ko hajya ikimenyetso kizwiho, cyemeranyijweho kizajya cyibutsa abantu ko ariho bari bahungiye.”

“kuri kiliziya ya Kiziguro ni ahantu hiciwe abantu benshi, rero ntabwo hakwiye kubaho nta kimenyetso gihari kuko byaba ari ugusibanganya amateka. Kirakwiye, niyo bitaba ngombwa ko kiliziya yose bayigira urwibutso ariko noneho hakaba ikimenyetso kigaragaza ko koko amarorerwa yabereye aho hantu.”

Nyiricyubahiro  Papiyasi Musengamana; Munsenyeri wa Diyoseze ya Byumba, yavuze ko icyifuzo cy’abarokotse Jenoside bo mu karere ka Gatsibo cy’uko mu kiriziya cya Kiziguro hiciwe Abatutsi benshi hashyirwamo ikimenyetso kigaragaza ayo mateka cyumvikana.

Yavuze ko kizashyirwa mu bikorwa mu gihe cyo kuvugurura iyi kiriziya kuko imirimo yo kuyivugurura iri hafi.

Yagize ati:” Abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi harimo abari bahungiye hariya mu kiliziya bakabasohora bakajya kubicira hanze, harimo n’abapfiriye mu ngoro ya kiliziya. Abo bose turabibuka, turabasabira mu gitambo cya ukalisitiya cya buri munsi.”

“ Rero gushyiraho ikimenyetso cyo kwibuka cyibutsa abantu baguye aho ngaho bijyana no muri gahunda yacu yo kwemera gusabira abacu bapfuye.”

Nyirahabimana Solina; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera, yihanishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 mu karere ka Gatsibo.

Yabasabye ko kwibuka byajyana no kwiyubaka mu rwego rwo guteza imbere igihugu kuko urugendo rwo kucyubaka rukomeje kugira ngo kibe cyiza kurushaho.

Yagize ati: “Kwibuka bigomba kutubera umusemburo wo guharanira kugeza igihugu cyacu aheza kurushaho. Aho twifuza kugera ntabwo turahagera ndetse ni kure cyane, niyo mpamvu tugomba gukaza umurego kugira ngo u Rwanda rurusheho gutera imbere.”

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, by’umwihariko mu cyahoze ari komine Murambi ubu ni mu karere ka Gatsibo,hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 6 y’Abatutsi bazize Jenoside yakuwe mu murenge wa Rugarama ndetse na Kiziguro.

Kugeza ubu, mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro hashyinguyemo mu cyubahiro imibiri isaga ibihumbi 200.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Gatsibo.

 Apr 12, 2023 - 12:08