Nyabihu- Arusha: Abaturage barasaba ko bakwegerezwa amazi kuko bagorwa no kujya kuvoma kure

Abaturage bo muri Arusha mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu barasaba ko nabo bakwegerezwa amazi ngo kuko bagorwa no kujya kuvoma hakurya y’ishyamba rya Arusha aho bakora urugendo rugera ku birometero 3.

kwamamaza

Aba baturage bo mu kagari ka Arusha mu murenge wa Bigogwe w’akarere ka Nyabihu, bavuga ko bagorwa no kubona amazi meza kuko bibasaba kwambuka ishyamba rya Arusha bakajya kuyashakira aho bakora urugendo rudashoborwa n’abose.

Aba baturage banavuga ko banagorwa n’ibikorwa by’isuku n’isukura akaba ari naho bahera basaba ko bakwegerezwa ayo mavomo.

Umwe yagize ati "hari igihe tujya kuvoma tukaza bwije ntitubone n'igihe tumesera n'imyenda y'abana tugateka bwije kubera kuvoma kure, turasaba ko tubona amazi meza nk'abandi natwe tukagira isuku kandi amazi akaba hafi yacu". 

Undi yagize ati "nk'abatuye Arusha twifuza natwe iryo terambere ko ryatugeraho, twifuza yuko amazi yatwegera, ibyo bakorera abandi natwe babidukorera"

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mm. Mukandayisenga Antoinette, avuga ko muri aka karere hari gukorwa imiyoboro y'amazi iri ku birometero birenga 15 , aba nabo bakaba bazahabwa kuri aya.

Yagize ati "umwaka utaha hariho gahunda yo gutanga amazi bikozwe mu buryo burambye kandi bwagutse aho hazatangwa amazi ku muyoboro w'amazi azaca muri iyi mirenge yose ifite ikibazo cy'amakoro kuko ahantu haba amakoro n'amazi akenshi ntabwo akunda kuhaba, ikiriho natwe ni ikintu kiduhangayikishije cyo kugirango tubashe kugeza amazi ku baturage, turakomeza gushyiramo imbaraga ariko ahongaho akabazo kaba karimo, karimo gukurikiranwa, ntikazatinda gukemuka".  

Akarere ka Nyabihu muri gahunda yo gukwirakwiza amazi kari ku kigero cy’iri hejuru ya 75%, uretse no kuba aka karere kagaragaza ko bigisa n’ibigoranye kugeza amazi kuri bose bitewe n’imiterere yako, hari n’aho bagaragaza ko hari aho yari yagejejwe ariko amavomo akaba atagikora.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana //  Isango Star mu karere ka Nyabihu

 Apr 20, 2023 - 08:42