Kirehe : Isoko rya Rusumo nta bakiriya rifite kuko inzu z'ubucuruzi zirimo zidafunguye

Abacururiza mu isoko mpuzamipaka rya Rusumo mu karere ka Kirehe bavuga ko nta bakiriya bafite bitewe n’uko abagomba kubagurira bagurira ku muhanda, bityo bagasaba ko abacururiza ku muhanda bajyanwa mu isoko ndetse n’inzu z’ubucuruzi zo muri iryo soko zigafungurwa kuko byakongera urujya n’uruza rw’abakiriya.

kwamamaza

Aba bacururiza mu isoko mpuzamipaka rya Rusumo mu karere ka Kirehe bavuga ko aho bacururiza nta bakiriya babona bitewe n’uko hari abatazi ko iryo soko rihari.

Bavuga ko abakiriya bakagombye kubagurira, ibyo bashaka babigurira ku muhanda ubwo ntibabe bakigiye mu isoko. Ikindi bagaragaza gituma abakiriya bataboneka, ni inyubako z’ubucuruzi zubatse imbere yabo zidakorerwamo,ibintu bahuza n’uko nabyo byagira ingaruka z’uko batabasha kubona abakiriya.

Aha niho bahera basaba ko izo nzu zafungurwa ndetse n’abacururiza ku muhanda bakajyanwa mu isoko, kugira ngo abakiriya bose bazajye bagurira mu isoko.

Ku kibazo cy’abacururiza ku muhanda batuma abacururiza mu isoko batabona abakiriya, ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe nabwo bwemeranywa n’ababivuga,bukavuga ko kizacyemuka vuba nyuma y’uko inzu z’ubucuruzi zihari zifunguwe kuko kugeza ubu batabona aho abacururiza bitewe n’uko huzuye.

Nzirabatinya Modeste umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagize ati "hariya hanze bafite utu botike bacururizamo ntabwo bakinjira mu isoko ngo badandaze hasi kuko ubwaryo isoko iyo ryaremye kuwa 3 riba ryuzuye, turateganya ko rero bariya bantu bazabumbirwa mu matsinda mato mato bagahabwa ibyumba mo hariya imbere mu isoko, imirimo iri kwihutishwa ku buryo twizeye ko mu gihe cya vuba bitarenze nibura ukwezi kumwe cyaba kirangiye, turabizeza rero ko mu gihe cya vuba isoko nitumara kurihabwa bariya bantu bose bazazanwa hanyuma abakirya biyongere".  

Antoine Kajangwe,Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari,mu butumwa bugufi yabwiye Isango Star ko inyubako z’ubucuruzi zubatse mu isoko mpuzamipka rya Rusumo,abacuruzi batangiye gushishikarizwa gusabamo imyanya, ku buryo vuba aha bazatangira kuzikoresha.

AtiAkarere ku bufatanye n’abikorera batangiye igikorwa cyo gushishikariza abacuruzi babyifuza gusaba gukoresha amazu ari muri ririya soko rya Rusumo, kugeza ubu hari abamaze kugaragaza ubushake. Igikorwa cyo gushishikariza abacuruzi kirakomeza ku buryo mu gihe cya vuba,amazu azatangira gukoreshwa.

Isoko mpuzamipaka ryubatse ku mupaka wa Rusumo mu karere ka Kirehe,rigizwe n’ibyumba 54 birimo ahacururizwa ibicuruzwa bisanzwe,ahacururizwa ibiribwa,ububiko bw’ibicuruzwa ndetse n’amacumbi azafasha abifuza kurara hafi y’umupaka.

Ubusanzwe ku mupaka wa Rusumo,ku munsi hanyura amakamyo asaga 300 apakiye ibicuruzwa byinjira mu Rwanda ndetse n’ibijya hanze.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Kirehe

 Nov 8, 2022 - 08:23