Ubufatanye bw'Angola n'u Rwanda mu bikorwa by'iterambere

Mu gihe umubano w’u Rwanda na Angola uhagaze neza cyane, hemeranyijwe ubufatanye bushya mu rwego rw’uburezi n’ubushakashatsi, ibi bijyana n’amasezerano 9 mashya Angola yasinyanye n’u Rwanda yo gufatanya mu nzego z’ubuhinzi, ingufu, ubukerarugendo, ubucuruzi n’umutekano.

kwamamaza

Mu masezerano mashya agera ku 9 u Rwanda rwasinyanye na Angola hagamijwe guteza inzego zitandukanye imbere, ibihugu byombi bibifitemo inyungu ikomeye nkuko Ambasaderi w’Angola mu Rwanda, Eduardo Filomeno Leiro Octávio abigarukaho.

Yagize ati "twasinyanye amasezerano yandi 9, dukomeza imikoranire n'ubufatanye n’u Rwanda mu nzego nyinshi, cyane cyane mu buhinzi n’ingufu na Gaz. Kuri twe ni amahirwe meza yo gusangira ubumenyi n’ubuhanga ku banyangola n’abanyarwanda bari mu bucuruzi".

Prof. Dr. Ismael Buchanan , Umushakashatsi akaba n’umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda yavuze kubyo u Rwanda rugiye kungukira mu masezerano na Angola byumwihariko ayo guteza imbere urwego rw’uburezi.

Yagize ati "ku byerekeye uburezi twavuze ko dushobora kuba abarimu bo mu Rwanda bashobora kujya muri Angola bamwe bagakomeza amashuri yabo, abanyeshuri bo mu Rwanda bakajya muri Angola bakaba bakomeza za Metirize cyangwa se za Phd ndetse na buruse zishobora kuba zatangwa hagati y'igihugu cya Angola n'u Rwanda kuko Angola ni igihu cyateye imbere mu bukungu butandukanye, mu bucuruzi n'ubukerarugendo Angola igiye kugirana ubucuruzi hagati y'u Rwanda, RwandaAir ikajya muri Angola ntahandi inyuze ".     

Bamwe mu banyeshuri bakomoka mu gihugu cy’Angola baje kwiga kaminuza mu Rwanda bavuga ko gahunda y’amasomo mu Rwanda bazayikuramo byinshi bazasubiza iwabo barangije amashuri.

Umwe yagize ati "ndi umunyangola, ndi kwiga ubukerarugendo muri kaminuza ya East African, maze imyaka igera kuri 3 mba hano, ni igihugu cyiza kuri njye kuko nakunze uburyo twigamo, iranyorohera".

Undi yagize ati "nanjye ndi umunyangola ndi umunyeshuri hano mu Rwanda muri kaminuza ya Auca, kuba mu Rwanda kuri njye mbifata nkaho nakabije inzozi, urabona sinjye gusa, abantu benshi muri Angola yewe n’ahandi ku isi bifuza kuba basura u Rwanda ndetse bakahiga, kuri njye sinazanywe no kwiga gusa, ahubwo ubunararibonye nzakura aha nzabasha kubusubiza iwacu".

Umubano mwiza w’u Rwanda na Angola wagarutsweho cyane ubwo abanyangola bifatanyaga n’abanyarwanda kwizihiza imyaka 47 ishize Angola ibonye ubwigenge, gufatanya kw’ibi bihugu byombi bigaragazwa nk’intambwe ikomeye mu kubaka Afurika yunze ubumwe ndetse no kunguka mu iterambere ry’impande zombi.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Nov 16, 2022 - 07:53