Abaturage bagorwa no kubona cyangwa guhindurirwa icyiciro cy'ubudehe

Mu gihe abaturage bagaragaza ko guhabwa no guhindurirwa ibyiciro byabo by’ubudehe igihe bimutse cyangwa batakibana n’ababyeyi bigorana cyane bikaba binabangama mu gusaba serivisi zimwe na zimwe, Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, MINALOC iravuga ko ntawuhejwe mu guhabwa cyangwa guhindurirwa icyiciro cy’ubudehe igihe agaragaje ko abikeneye ndetse ko ubyifuza wese agana ubuyobozi bumwegereye agafashwa .

kwamamaza

Ibyiciro by’ubudehe bifasha leta mu kumenya amakuru yibanze  ku mibereho y’abanyarwanda , bikifashishwa mu igenamigambi ry’inzego za leta n’abandi bafatanyabikorwa, bigakoreshwa kandi mu gupima intambwe iterwa n’abaturage mu mibereho n’iterambere.

Icyakora ibi biyiciro by’ubudehe, abaturage baravuga ko kubihabwa cyangwa kubihindurirwa bibagora bikanabangamira zimwe muri serivisi bakenera gusaba.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Peacemaker Mbungiramihigo ni umuyobozi mukuru ushinzwe Politiki y'itangazamakuru muri MINALOC aravuga ko abaturage bagomba kumenya ko ntawuhejwe mu gusaba icyiciro cy’ubudehe ndetse ko igihe cyose bagana ubuyobozi bubegereye bafashwa.

Yagize ati buri munyarwanda wese mu kiciro arimo yaba uri ku rwego rw'urubyiruko nundi warurenze ndetse ibyiciro bitandukanye by'abanyarwanda uko turi umuntu wese ntawuhezwa mu kumuha serivise ibyiciro by'ubudehe ubu turacyagendera kubyahozeho mu gihe ibi byavuguruwe bitaremezwa kumugaragaro, ntawe uhejwe mu guhabwa serivise iyo ariyo yose yasaba gushyirwa mu kiciro runaka, agomba kwegera ubuyobozi bwaho atuye, buri munyarwanda wese atuye mu Isibo ye akagira umudugudu abarizwamo, akagira akagari abamo, akagira n'akarere n'intara ku buryo umuyobozi uwo ariwe wese muri ibyo byiciro nizo nzego zose yakwegera akamusaba amakuru yayamuha ku buryo  yakoroherezwa agahabwa serivise yifuza.  

Inyandiko ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yasohowe muri Nzeri 2020 igaragaza ibyiciro by’ubudehe bishya uko ari 5, ibyiciro bya A na B habarizwamo abantu bafite ubushobozi buhagije n’ibikorwa byinjiza imitungo kandi bashobora kubona ibikenerwa n’abagize umuryango bose, ibyiciro  bya C na D hakabarizwamo abashobora gufashwa kwivana mu bukene biciye muri gahunda ikomatanyije yo kurwanya ubukene naho icyiciro cya E (cyihariye) ni icy’abantu badafite ubushobozi bwo kwivana mu bukene bafite bitewe ninzitizi z’imyaka, ubumuga bukabije cyangwa uburwayi bwa karande.

Ni inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali 

 Aug 26, 2022 - 14:08