Bamwe mu bagore batinyutse bakishyira hamwe, baravuga ko byabafashije mu iterambere ryabo

Bamwe mu bagore batinyutse bakishyira hamwe, baravuga ko byabafashije mu iterambere ryabo. Ibi biranashimangirwa n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bavuga ko kwishyira hamwe kw’abagore bibafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zinyuranye zirimo n’izigamije iterambere.

kwamamaza

Iterambere rirambye ry’igihugu ni irishingiye ku murimo udaheza. Nyamara hambere mu Rwanda ab’igitsina gore ntibibonaga cyane ku murimo biturutse ahanini ku myumvire yabagiraga abagomba gukora imirimo yo mungo irimo guteka, kuvoma, guhinga, ndetse no kurera abana, naho imirimo igamije inyungu mu mafaranga igaharirwa abagabo.

Magingo aya n’ubwo bitaragera ku gipimo gishimishije, Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose ngo iyi myumvire ihinduke ndetse umugore ubu wamusanga mu nzego zose z’umurimo.

Mu kurushaho kubafasha muri uru rugendo abagore basabwa gukorera hamwe bihuriza mu makoperative ndetse ababigerageje byarabahiriye.

Urugero ni abo mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kicukoro bibumbiye muri Koperative Abisunganye y’abacuruzi b’amakara mu isoko rya Ziniya, bavuga ko uretse bo n’imiryango yabo bagira n’uruhare mu iterambere ry’igihugu binyuze mu nzego z’ibanze.

Umwe yagize ati "kuba turi koperative ni umurongo mwiza Leta yacu yashyizeho yo kwibumbira hamwe kugirango tunazamurane ariko tunagire nicyo dufasha ubuyobozi bwacu, ubuyobozi iyo budukeneye butubonera hamwe, umusanzu turawutanga". 

Undi yagize ati "abagore twarakangutse,abagabo bajya gushaka imibereho n'abagore natwe tukajya gushaka imibereho tugahuriza mu rugo bikadufasha kurihira abana amashuri". 

Dusengimana Felix ni umugabo wubatse avuga ko we na mugenzi we bari babayeho mu buzima bubi, ariko nyuma yo kugobokwa n’iyi koperative Abisunganye, ubu imiryango yabo imerewe neza babikesha aba bagore.

Yagize ati "ibitekerezo byabo biragutse cyane nibyo byangize uwo ndiwe uyu munsi, nahageze nta gishoro mfite bamfasha mu buryo ki bwo kubona igishoro giciriritse no kugeza ku rwego ngezeho uyu munsi". 

Uruhare rwo kwibumbira hamwe kw’abagore gushimangirwa n’inzego z’ibanze zivuga ko aba ari abafatanyabikorwa b’ingenzi muri gahunda zigamije iterambere.

Mukandahiro Hidaya Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kicukiro nibyo agarukaho.

Yagize ati "ni abafatanyabikorwa bakomeye, cyaba ikibazo cyo gufasha abatishoboye, cyaba ikibazo cyo kugira ibyo tubakeneyeho nk'umusanzu barawutanga ariko ikintu tubakeneyeho cyane n'uko bo batera imbere". 

Raporo ya World Economic Forum yo muri 2020, ishyira u Rwanda ku mwanya wa gatanu ku isi mu bijyanye no guharanira iterambere ry’abagore, hagendewe ku byiciro bine birimo uruhare rw’abagore mu bukungu bw’igihugu, guha uburezi bukwiriye abana b’abakobwa, ku rwego rumwe n’urw’abahungu, kubungabunga ubuzima bw’igitsina gore ndetse no kubaha imyanya mu nzego zifata ibyemezo.

Inkuru yateguwe na Rosine Mukundente, afatanyije na Huguette Niyonsaba

 May 16, 2023 - 08:23