Kwakira abanyeshuli batujuje ibisabwa mu mashuli makuru na za kaminuza impamvu idindiza ireme ry’uburezi.

Ikigo gishinzwe amashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda( HEC) kiranenga amwe mu mashuri yakira abanyeshuri batujuje ibisabwa, kwemerera bamwe guhitamo amasomo kandi batabifitiye ubushobozi cyangwa se ibyangombwa byuzuye.

kwamamaza

Impuguke mu by’uburezi zivuga ko ibyo bikunze kugaragara mu mashuri yigenga kuko akenshi aba aharanira umubare mwinshi w’abanyeshuri kugira ngo binjize agatubutse mugihe ibyo ari bimwe mubidindiza ireme ry’uburezi.

Iki kibazo  kiracyagaragara mu mashuri makuru yigenga na za kaminuza, aho abanyeshuli bakirwa kandi batujuje ibyangombwa barimo ababa bavuye kwiga mu mahanga baje gukomereza amasomo mu Rwanda. Ibi kandi byiyongeraho n’abemererwa kwiga amasomo badafitiye ubushobozi.

Ibi bigaragazwa nk’ibibangamira ireme ry’uburezi bw’u Rwanda nk’uko bitangazwa na Dr Rose Mukankomeje Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe amashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda (HEC).

Dr Rose Mukankomeje yagize ati:“ Iyo mikorere ntabwo ariyo, ni ukuvuga y’uko abenshi hari igihe baba baragiye kwiga batujuje ibisabwa. Noneho iyo uje gushaka 'Equivalence', icyangombwa gifatwa nka dipolome yo mu Rwanda, niba warize indimi noneho ukaba waragiye kwiga hanze nka chimie [Ubutabire] cyangwa ubuganga, hano mu Rwanda ntabwo byemewe. Ni ukuvuga no nibura niba ugiye kwiga ubuganga, mu mashuli yo hasi wakagombye kuba warize ibijyanye nabyo, ni ubutabire, ni ibinyabuzima...ariko iyo wize nk’iki ntabwo tuguha 'equivalence'”

Anavuga ko inama batanze ari iy’uko umunyeshuli agomba gukurikirana ibyo yize kandi nabyo yujuje ibisabwa. Impamvu igaragazwa nk’itera amashuli makuru na za kaminuza akora bene ibi ari uko akenshi agenderera inyungu zayo kuko aba akeneye kwinjiza amafaranga.

Ibi Dr. Jean Claude Karangwa Sewase; impuguke mu burezi, avuga ko harimo ingaruka zitari nziza ku burezi.

 Ati: “ mu bintu amashuli yigenga akora harimo gutanga uburezi ariko hari nashyiraho uburyo bwo gukora ibikorwa bibinjiriza amafaranga. Kandi uko bagize umubare mwinshi w’abanyeshuli niko binjiza amafaranga. Bashobora kureba ku mubare mwinshi w’abanyeshuli baza ariko ntibatekereze ku ireme ry’uburezi.”

Mu magambo ye yongeraho ati; "Kaminuza ni ukongera ubumenyi ku ibyo wize mu mashuli abanza ndetse n’ayisumbuye, ariko by’umwihariko amashuli yisumbuye atangira kugutegura kubyo uziga muri kaminuza."

Nkuko byemezwa n’ayo mashuri hari igikwiye guhinduka muri ibyo kugirango hashyigikirwe ireme ry’uburezi bw’u Rwanda kandi ngo birashoboka.

Niyogakiza Jotham; Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y'Abalayiki b'Abadiventisiti b'umunsi wa karindwi (UNILAK), ashimangira ko hari ibikwiye guhinduka mu byemezwa n’ayo mashuli mu rwego rwo gushyigikira ireme ry’uburezi.

Yagize ati: “Tugomba kwitwara mu buryo bwo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuli makuru na za kaminuza zigenga kugira ngo abo twakira baza kuhiga babe bafite ibisabwa byuzuye kugira ngo bitazatuma haza abana tudafite ubushobozi bwo gukurikirana”.

Anavuga ko hari uko bagomba kwitwara mu kwakira abanyeshuli bava hirya no hino ariko batujuje ibyangombwa. Yemeza ko byaba ari ikosa mugihe Leta yabona abana barangiza barize mur’ubwo buryo noneho mugihe cyo guhabwa impamyabumenyi bakabangira bitewe n’uko batujuje ibisabwa.

Mu Rwanda harabarizwa amashuri makuru yigenga arenga 30 nayo agabanyijemo ubwoko bugera kuri  5, nk’uko biteganywa n’amategeko, aha harimo  za kaminuza, ay'imyuga n'ubumenyingiro 'Polytechnic', ishuri rikuru rifite inshingano zihariye, College, ndetse n’ishuri rikuru mbonezamwuga.

Ni inkuru ya Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Aug 26, 2022 - 14:10