Abakora ubucuruzi babangamiwe n’ikibazo cy’abakora ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge

Hari bamwe mu bakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’abakora ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge kuko bituma abaguzi batizera ibyo bahabwa bityo bikica n’isoko ry’abafite n’ibyujuje ubuziranenge.

kwamamaza

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB ruherutse gutangaza ko mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa hafashwe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bifite agaciro ka miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, abantu 67 barafungwa ndetse n’inganda zigera kuri 6 kubera ibicuruzwa bidafite ubuziranenge.

Hari abavuga ko uretse kudindiza igihugu hari n’ibiba bishobora kwangiza ubuzima bw’abantu ndetse ari nako ibyujuje ibisabwa nabyo bigenderamo bigatakarizwa icyizere ku isoko.

Si ibyo gusa kuko kugirango ibyo bicuruzwa binarenge igihugu bigere ku isoko rusange ry’Afurika ndetse bibe mpuzamahanga byaba bigoranye.

Dr. Nsengimana Hermogene umunyamabanga mukuru w’umuryango Nyafurika utsura ubuziranenge (ARSO) nibyo agarukaho.

Yagize ati “hari isoko nyafurika ryatangiye, kugirango uzashobore gufata ikintu ucuruza kigere mu kindi gihugu cyemerwe hakenewe ko abantu bumva bafite icyizere ku kintu icyo aricyo cyose ucuruza kubera uba ugiye gucuruzanya n’ibindi bihugu, dukwiye kureba ibintu ducuruza tudakoperana, ukareba ese mfite ubushobozi mu biki, ni iki igihugu cyanjye gishoboye kurusha ibindi icyo gihe nibwo ubuhahirane buzoroha”.

Gusa kuruhande rw’u Rwanda rusanga igisubizo kuri ibi ari ugukomeza kwigisha abaturage kugirango ibicuruzwa bikorwa bikorwe byujuje ubuziranenge nkuko bivugwa na Bajeneza Jean Pierre umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe gutanga ubuziranenge mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge RSB.

Yagize ati “akazi gakorwa gashingira ku buryo ibihugu byabishyizemo imbaraga ariko n’ubushobozi bugenda bw’ubakwa, icyambere ni ukwigisha kuko bifite uruhare, kwigisha amasezerano ya Afrika yo gucuruza afite ibyo bijyanye n’ubuzirangenge, hari akazi kenshi ko gukorwa, amabwiriza ashobora kuba ahari ariko kuyashyira mu bikorwa ni urugendo”.  

Kugeza ubu mu Rwanda ibicuruzwa bisaga 800 nibyo bimaze kubona ibirango by’ubuziranenge hakaba n’ibigo bisaga 100 byabonye ibirango mpuzamahanga by’ubuziranenge ku mikorere (ISO) naho ibihugu bya Afurika bimaze guhabwa iki kirango ni ibihugu umunani gusa harimo n’u Rwanda.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Aug 24, 2023 - 09:41