Inteko ishinga amategeko irasaba gusesengura raporo za Human Rights Watch ku Rwanda

Nyuma y'uko umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), usohoye raporo zinenga u Rwanda n’ubucamanza bwarwo ko bwangiza ikiremwa muntu. Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi isanga u Rwanda rudakwiye guceceka rukarebera mwene izo raporo dore ko atari ku nshuro ya mbere ahubwo ngo ikwiye gufata icyemezo ikazamagana ku mugaragaro kuko ngo icyo uyu muryango ugamije ari uguhindanya isura y’igihugu cy’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga ugaragaza ishusho mbi.

kwamamaza

Mu kwezi kwa 10 uyu mwaka nibwo umuryango wa Human Rights Watch wasohoye raporo nshya ivuga ko ubucamanza mu Rwanda bubangamira uburenganzira bwa muntu ngo cyane cyane abatavuga rumwe n’ubutegetsi itangazamakuru n’ibindi.

Ibyo Abadepite n’Abasenateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda basaba ko iyi raporo yasesengurwa ikamaganwa ku mugaragaro kuko igamije guharabika u Rwanda nkuko uyu muryango utasibye kubikora muri raporo zayo zabanjirije iyi.

Kuri ibyo umuyobozi w’urwego rushinzwe imiyoborere mu Rwanda (RGB) Dr. Usta Kaitesi, avuga ko ibyo abantu babirenza amaso ahubwo bakarushaho kwisizuma bakareka kwita ku bipimo mpuzamahanga kuko bisanisha u Rwanda rwa kera n’urw’ubu.

Ati "twaganiriye n'ababikora turababwira tuti ko tugira ubushakashatsi buba buri mwaka bukaba butwereka ishusho nyayo kuki mukomeza kutwerekana kuriya? hari abigeze kutubwira ngo bo bubakira ku mateka, niyo mpamvu Leta yahisemo ko twisuzuma, ni ibintu bigoye guhindura ariko nibura iyo uberetse ko ibyo bavuga atari ukuri, twe dufite inshingano zo kubabwiza ukuri uko kubakitse".  

Si ubwambere Human Rights Watch isohora raporo ziharabika Leta y’u Rwanda kuko iyo raporo isubira mu byo yavuze muri raporo zo mu myaka ya 2014, 2016, 2019.

Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda Yolande Makolo kuri iyi raporo abinyujije kurukuta rwe rwa X yatangaje ko Human Rights Watch “ikomeje kugaragaza ishusho ncurano mbi ku Rwanda iba gusa mu bitekerezo byabo”.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Nov 6, 2023 - 14:15