Kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere hari ababyeyi batabikozwa

Mugihe inzego z’ubuzima zigaragaza ko mu myaka 5 ishize kwa muganga bakiriye abangavu barenga ibihumbi 30 bari batwite, hari abanyarwanda bagaragaza ko mu gihe ntagihindutse ngo ababyeyi bose baganirize abana babo ku buzima bw’imyororokere nta cyizere ko iki kibazo n’ibindi bijyanye n’ubwo buzima abana bahura nabyo bizacika.

kwamamaza

Bamwe bo mu bice bitandukanye, mu byiciro by’imyaka binyuranye, bashimangira ko kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere hari ababyeyi batabikozwa, bigakomeza gutiza umurindi ibibazo bishamikiye ku kutagira amakuru yizewe kuri ubwo buzima birimo inda ziterwa abangavu, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’ibindi.

Umwe ati “umwana aragira imyaka 12 atabasha kumva umubyeyi we ibyo amubwira yibereye ku mbuga nkoranyambaga, agenda akura amakuru y’ibihuha hirya no hino ugasanga aragenda akora ibyo abakuru bakora, ababyeyi ntabwo bakita ku bana babo, abana ntabwo bafite uburere bw’ababyeyi nkuko kera byahoze”.

Ku ruhande rw’abazobereye iby’ubuzima bw’imyororokere, Dr. Anicet Nzabonimpa, avuga ko ikibabaje cyane ari uko usanga ababyeyi birengagiza inshingano, nyamara bakabyibuka aruko babonye abana bahuye n’ibibazo.

Ati “si byiza ko umuntu atererana umwana ahubwo umuntu yafatirana ibyaba ku mwana hakiri kare amuganiriza ntacyo asize inyuma”.

Dr. Anicet Nzabonimpa, akomeza avuga ko kuganiriza umwana aricyo gisubizo kiruta ibindi.

Ati “hari ibintu by’ingenzi umubyeyi yagombye gufata kugirango umwana abone amakuru kuri byo, icyambere ni impinduka ziboneka ku mubiri we, kwakundi usanga umwana ageze mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu atangiye kubona amabere, ijwi rigahinduka ibyo ni ibintu ababyeyi bagombye gusobanurira abana hakiri kare ndetse bakanabamara impungenge ko izo mpinduka ntacyo zitwaye ahubwo ari umubiri uri gukura kandi icyo kigero umuntu wese agomba kukinyuramo".

“Bishobora kumubaho ntahungabane ahubwo akamenya ko yageze muri icyo kigero no kumwereka uko umuntu yakitwara kuri bagenzi be igihe yatangiye kubona ibyo bimenyetso byamubayeho, umubyeyi niwe mwarimu wa mbere w’umwana we n’inshuti ya mbere, ibintu byose umwana akora agenda yisanisha n’umubyeyi we”.   

Ni mu gihe imibare y’inzego z’ubuzima mu Rwanda igaragaza ko mu myaka 5 ishize abangavu barenga ibihumbi 30 bari batwite aribo bipimishije inda kwa muganga, bivuze ko iyi mibare ishobora kurenga kubera ko hari abatipimisha kubera gutinya ibibazo bitandukanye.

Inkuru ya Kayitesi Emilienne / Isango Star Kigali

 May 26, 2025 - 10:43