Gisagara: Umuvunyi mukuru yakiriye anakemura ibibazo by'abaturage

Urwego rw’Umuvunyi ruravuga ko gahunda yo gusanga abaturage aho batuye bagafashwa gukemura ibibazo bijyanye n’akarengane iri kugenda itanga umusaruro kuko uba n’umwanya mwiza wo guha umukoro abayobozi bo mu nzego z’ibanze bamwe baba bararangaranye ibibazo by’abaturage.

kwamamaza

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Gikonko, muri aka karere ka Gisagara bagejeje ku muvunyi mukuru ibibazo by’akarengane bafite dore ko bari banaje ku bwinshi. Bimwe yabikemuye ibindi abiha umurongo ndetse bagaragaza ko kwegerwa n’Umuvunyi mukuru, ari igisubizo kuri bo kuko byibuze we ngo anabiha umurongo.

Umwe yagize ati "ni byiza kuko baradufasha ubundi kera kubona umuyobozi nkuriya byari icyaha, kuba rero yaje ni byiza bigaragara ko ubuyobizi bwegereye rubanda".

Umuvunyi mukuru Nirere Madaleine, avuga ko gahunda yo gukemura ibibazo by’abaturage babasanze iwabo mu mirenge, biri gutanga umusaruro kuko uba n’umwanya mwiza wo guha umukoro abayobozi bo mu nzego z’ibanze bamwe baba bararangaranye ibibazo by’abaturage.

Yagize ati "igikorwa cyo gukemura ibibazo by'abaturage tubasanze aho bari bitanga umusaruro kuko icyambere nuko tuba twagiye ahari ibibazo ikindi nuko tuba turikumwe n'izindi nzego zirebwa cyane cyane nibyo bibazo, kino gikorwa ubundi ni igikorwa dukora mu gihugu hose aho duhuriza abaturage hamwe cyane cyane mu tugari twegeranye mu murenge hanyuma abaturage habamo no kwigisha, si ukuvuga ngo turakira ibibazo gusa".

Yakomeje agira ati "hari inyigisho itangwa cyangwa kuganira n'abaturage ku bijyanye no gukumira akarengane, ku bijyanye no kwirinda ruswa no gutanga amakuru cyane cyane kuri ruswa, bagaragaza imitangire itanoze ya serivise, bagaragaza ahakekwa ruswa,hari ukwigisha abaturage ariko no gukemura ibibazo byabo".       

Urwego rw’Umuvunyi ruri mu karere ka Gisagara, rukemura rukanumva ibibazo by’abaturage kuva ku italiki ya 9 kugera ku itariki ya 13 Mutarama uyu mwaka wa 2023.

Mu murenge wa Gikonko hakiriwe ibibazo 26, bimwe bihita bikemurwa ibindi bihabwa umurongo.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel Isango Star Gisagara

 Jan 12, 2023 - 06:27