Hari abavuga ko batazi aho babariza baramutse batwawe n’ikinyabiziga kidafite ubwishingizi kigakora impanuka

Hari abaturage mu ntara y’Iburasirazuba bavuga ko batazi aho babariza baramutse batwawe n’ikinyabiziga kidafite ubwishingizi kigakora impanuka. Bityo bagasaba inzego zibishinzwe kujya zikora ubukangurambaga zikabwira abaturage uko babyitwaramo bahuye n’icyo kibazo.

kwamamaza

Ubusanzwe ikinyabiziga gifite ubwishingizi iyo gikoze impanuka,sosiyete kishinganishijemo itanga indishyi. Gusa hari abaturage mu ntara y’Iburasirazuba,bavuga ko batazi icyo bakora baramutse batwawe n’ikinyabiziga kidafite ubwishingizi nyuma kigakora impanuka ishobora gutuma bakomereka cyangwa bakaba bahakura ubumuga.

Aha niho bahera basaba inzego zibishinzwe kubasobanurira aho babariza baramutse bahuye n’ikibazo nk’icyo.

Umwe yagize ati "ntabwo warobanura moto idafite ubwishingizi n'itabufite, byaba ari akarusho leta ikanguriye buri muturage wese akamenya ati ugize impanuka wanyura mu rwego uru n'uru, mbese bakatwigisha".    

Undi nawe yagize ati "ntabwo nsobanukiwe aho naca kugirango nake indishyi kuri icyo kinyabiziga kidafite ubwishingizi" . 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana,asaba abaturage ko igihe bahuye n’ibyago by’impanuka z’ikinyabiziga bariho,bajya bihutira kubimenyesha Polisi kuko hari ikigega gishinzwe kuriha indishyi ku bakoze impanuka ku batwawe n’ibinyabiziga bidafite ubwishingizi.

Yagize ati "hari abakora amakosa rero bakajya mu muhanda badafite ubwishingizi,leta y'u Rwanda yashyizeho ikigega kigoboka abantu nkabongabo bashobora kuba bakorewe impanuka n'ibinyabiziga bidafite ubwishingizi, icyo twakangurira abaturage nuko igihe cyose habaye impanuka bagomba guhita bihuta mu gutanga amakuru bagaha Polisi amakuru,abagenzacyaha ba Polisi bagapima, bagafata ibimenyetso byose dosiye igakorwa noneho byagaragara ko uriya atarafite ubwishingizi cya kigega kikagoboka uwakoze impanuka".  

Polisi y’u Rwanda irasaba abafite ibinyabiziga kujya babishinganisha kugira ngo nibaramuka bakoze impanuka babashe guhabwa indishyi.

Ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba burasaba abaturage ndetse n’abatwara ibinyabiziga gukoresha umuhanda neza nkuko bivugwa na CG Emmanuel Gasana Guverineri w’iyi ntara.

Yagize ati "hari ibyago biba umuntu akabura ubuzima undi akagira ubumuga ndetse ibikorwaremezo bikangirika ariko na none tunibutsa ko ari inshingano za buri wese, abakoresha ibyo binyabiziga babyigiye hariho amakosa bakora akavamo n'ibyaha, ni ibyuho tugomba kuziba kugirango tugabanye ibyo bihombo byose".   

Inkuru ya Djamali Habarurema Iburasirazuba 

 Dec 14, 2022 - 08:59