Kudasobanukirwa ihame ry’uburinganire bituma abagabo badaha agaciro abagore babo

Kudasobanukirwa ihame ry’uburinganire bituma abagabo benshi bakorera ihohoterwa abo bashakanye, ndetse bikadindiza iterambere ry’urugo. Ibi niko byagendekeye Ngendahimana Alphonse utuye mu karere ka Rwamagana, nyuma yo kuba intandaro y’amakimbirane yamaze imyaka 6 mu muryango we, birwe ahanini no kudaha agaciro umugore we, Mukankusi Josiane.

kwamamaza

Urugo rurimo amakimbirane ntirushobora gutera imbere kubera ko rurangwa no kudahuza hagati y’abashakanye. Usanga muri urwo rugo umugabo adaha agaciro umugore we bitewe nuko Mukankusi Josiane na Ngendahimana bamaze imyaka 6 babana mu makimbirane bemeza ko kuganira no kubana mu mahoro ari umusingi ukomeye ku iterambere ry’urugo.

Ngendahimana Alphonse utuye muri Munyiginya mu karere ka Rwamagana avuga ko iyo umugabo asobanukiwe n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye aha agaciro umugore we. Ibi abishingira ku buzima yamazemo imyaka 6 yose, adaha agaciro umugore n’abana be nuko bigakurura amakimbirane.

Aganira n’Isango Star, yagize ati: “kera byari bimeze nabi kuko ntabashaga gutanga umutekano mu rugo bitewe n’agacupa umuntu yabaga yafashe. Wasangaga ubuzima bwahindutse, ukumva abana ntubahaye agaciro, umugore ntumuhaye agaciro.”

“iyo wumva uburinganire umugore umuha agaciro ariko nta gaciro namuhaga. Numvaga ntaho duhuriye.  Mbere numvaga umugabo atagomba kuringanira n’umugore. Ariko nyuma yo kwigishwa, numva ko umugabo n’umugore turinganiye, turi bamwe n’umuryango wacu tukawegera tukajya inama, mbese nta kibazo.”

Avuga ko akenshi byashingiraga  ku kumwambura uburenganzira ku mutungo, ndetse basarura n’imyaka ikava mu murima ayigurisha amafaranga agashyira ku mufuka we.

Ati: “turi abahinzi, twarakoraga nuko tugasarura. Twageragezaga gusarura ariko we nkamwambura uburenganzira, nicyo kibazo nagiraga.”

“Niba dusaruye kandi nawe yaravunitse, niba ari ibishyimbo bikaba bigomba guhita bijyanwa ku isoko nkabimwamburaho uburenganzira. Niba mbijyanye ku munzani, amafaranga yazaga ku ikofi yanjye nkigira mu kabare hamwe n’izo nkumi, we atayafiteho uburenganzira.”

Avuga ko yumvaga umugore adashobora kugira uburenganzira ku mutungo kuko yumvaga ari ibyo, nubwo umugore yabaga yabiruhiye.

Icyakora ibi byaje guhinduka nyuma yo guhugurwa na Rwanda Women’s Network, kuko ubu basigaye bajya inama muri byose ndetse bagafashanya mu kazi.

Umugore we, Mukankusi Josiane yemeza ko mbere yo kwigishwa yarabayeho nabi cyane kuko nta burenganzira yagiraga ku mutungo, ku buryo nta mwambaro yagiraga cyangwa isabune yo gukoresha mu rugo.

Avuga ko yamenye uburenganzira n’agaciro ke nyuma yo guhugurwa. Ati: “namenye uburinganire, ubwuzuzanye, uko nganira n’umugabo wanjye…twarangiza tukuzuzanya mu bintu byose byo mu rugo.”

Gusa ahamya ko guhinduka k’umugabo we byatumye bashyira hamwe, bagatera imbere.

Ati: “ibyo nakubwira bigaragaza ko yahindutse ni uko abana basigaye bishimye, bavuga bati Shimwa Mana kuko Papa yahindutse. Ariko urumva niba yarazaga twese tukiruka tuvuza induru, urumva harimo impinduka ikomeye cyane.”

Ku bijyanye no kumufasha mu kazi ko mu rugo, yavuga ko “aramfasha kuko nk’iyo tuvuye guhinga; ndimo gushaka ibyo guteka, anshakira urukwi. Cyangwa niba hari amatungo mu rugo… ahita ajya kwahira akaza akabuha amatungo.”

 Jun 10, 2024 - 11:23