Abagore barasabwa gushyira imbere kurwanya igwingira mu bana

Inteko rusange ya 22 y’inama y’igihugu y’abagore kurwego rw’igihugu y’iminsi 2, yatangiye kuri uyu wa Gatatu yahuje abagore bo munzego zitandukanye mu ntara zose n’umujyi wa Kigali mu rwego rwo kugaragaza ibyagezweho bifasha umugore kwerekana ko ashoboye ndetse ko afite uruhare ku iterambere ry’igihugu, maze bamutima w’urugo basabwa kongera imbaraga mu isuku no kuyitoza umuryango.

kwamamaza

Inama y’igihugu y’abagore ishyirwaho n’itegeko, igakora ubukangurambaga kuko umugore ariwe mutoza w’umuryango, igakorera ku mihigo ngo yihutishe ibikorwa by’iterambere, guhanga udushya no kurushanwa.

Uhagarariye inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’igihugu Nyirajyambere Belancille, yasabye abagore kongera imbaraga mubyo bakora ariko cyane cyane isuku no kuyitoza umuryango bashingiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda.

Ati “nubwo dushima ko hari ibyagezweho hari aho dukwiye kongera imbaraga mu isuku n’isukura, abagore ntabwo dukwiye kuba twibutswa ko dukwiye kugira isuku, dukwiye kuba tuba ijisho tukareba bagenzi bacu tukabagira inama tugakomeza kubakangurira umuco w’isuku, turakangurirwa kugaruka ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda no kuzitoza abadukomokaho”.

Hon. Tito Rutaremara muri iyi nkera y’umunsi wambere yagaragaje ko abagore bafite uruhare runini mu guharanira uburenganzira bwabo kuko umugore ariwe utuma igihugu kigwira kandi abagore nibo bagize 54% mu mirimo itandukanye y’umuryango ndetse no munzego za Leta ariko abagaya cyane ku kibazo cy’igwingira rigikomeje kubangamira igihugu.

Yagize ati “iyo hataba abagore ntabwo tuba tugeze aho tugeze ubu, abantu 54% batabayemo ngo binjire muri ibyo babikore hasi ku mirenge, ku midugudu bahingire abana ntacyo twageraho, umugore niwe ubyara, niwe utuma abantu babaho igihugu kikagwira”.  

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko ikibazo cy’igwingira ari ikibazo kiremereye kandi kiri kugira ingaruka ku gihugu.

Ati “ikibazo cy’igwingira ni kimwe mu bibazo bigaragara mu bana bato uyu munsi ndetse bikabagiraho ingaruka mu minsi izaza, icyo cy’igwingira kiraremereye kandi tugomba kugifatira ingamba byihuse……twihaye intego yo kureba za ngo zifite ibibazo, zifite abana batiga, zifite abana bari mu mirire mibi hari icyo twakora”.

Inama y’igihugu y’abagore ni urwego rwigenga rufite ubuzima gatozi n'ubwisanzure mu micungire y'umutungo n'abakozi bayo.

Kuva 2019 hagiye habaho imihigo igahigirwa mu itorero igashyirwa mubikorwa na ba mutima w’urugo.

Muturere 30 twararushanyijwe mu kwesa imihigo iy’ubu ya 2022-2023 yahizwe na ba mutima w’urugo 503, hakaba hahembwe uturere 5 akarere kamwe muri buri ntara n’umujyi wa Kigali, akarere ka Ngoma kagize amanota 96,7%, Nyaruguru 98%, Gasabo 92%, Rutsiro 96,4%, Rulindo 87,7%.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Aug 31, 2023 - 18:44