Abadepite ba EALA basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali biyemeje guhashya Jenoside

Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba (EALA) bavuga ko mu mategeko batora bakora ibishoboka byose bagashyiramo ahana n’akumira ibyaha bya Jenoside kugira ngo iyabaye mu Rwanda yakorewe Abatutsi , itazongera kuba n’ahandi muri aka karere no ku isi muri rusange.

kwamamaza

Mu gihe aba badepite b’umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba (EALA) bari mu nama izamara ibyumweru bibiri iteraniye i Kigali bahisemo no gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Bakihagera babanje gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 maze nyuma batangira gusura uru rwibutso bareba bimwe mu bimenyetso bigaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo gusura urwibutso aba badepite babwiye itangazamakuru ko hari isomo bahakuye. Hon. Musamali Paul Mwasa ni umudepite wa EALA ukomoka mu gihugu cya Uganda.

Yagize ati "Twaje hano kuri uru rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kugirango twihereje ijisho amateka y’ibyabaye byatewe n’ubuyobozi bubi bw’abakoloni bwaciyemo abantu ibice batangira kurebana nk’abantu batandukanye,ni amateka mabi ariko kandi turashima ibikorwa bya guverinoma y’u Rwanda byo gukora ibikoshoboka byose kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi, ariko kandi twize ko n’abantu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe ababo bakundaga nabo bongeye bakiyunga n’ababiciye ndetse bagize uruhare muri Jenoside, iki ni ikintu kigoye kucyiyumvisha ariko nanone n’ingirakamaro kuri twe kuba twabyigiraho".

Aba badepite ba EALA kandi bahamya ko mu nshingano bafite batora amategeko yo kutihanganira na gato icyaha cya Jenoside ndetse no guharanira ko itazongera kuba ukundi muri aka karere ndetse no mu isi muri rusange .

Hon. Barimuyabo Jean Claude ni umudepite w’umunyarwanda uruhagarariye muri EALA yagize ati "duhagararira abaturage bose ba EAC kandi n'amategeko dushyiraho ni agamije kugirango EAC ibashe gutera imbere no kwiyubaka no gukumira ibyago nkibingibi byagwiririye u Rwanda ko byaba no mu kindi gihugu, hari uburyo bw'inshi inteko ishobora gukoresha mu kugirango amateka nkaya yabaye mu gihugu cyacu atashobora kuba yakwisubira ahandi ariko cyane cyane mu buryo bw'amategeko no kubaza icyo ibihugu bikora kugirango n'abakoze Jenoside bashobora kuba bihishe mu bindi bihugu cyangwa abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bashobora kuba bari mu bihugu bya EAC, ese ni gute ibihugu byiteguye kubacyaha no kubageza imbere y'ubutabera kugirango amateka nkaya atazagera ahandi aho ariho hose ku isi".    

Aba badepite ba EALA bashyize indabo ku mva banunamira Abatutsi bazize Jenoside basaga ibihumbi 250 baruhukiye muri uru rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.

EALA igizwe n’abadepite 54 baturutse mu bihugu 6 byo mu muryango wa Afrika y’Iburasirazuba buri gihugu gihagararirwa n’abadepite 9. Bitenganyijwe ko inama y’aba badepite ba EALA izarangira ku italiki 5 /11/ 2022.

Inkuru ya Theineste Zigama Isango Star Kigali

 Oct 28, 2022 - 07:51