Ababyeyi bakwiye kureka abana bakihitiramo amasomo biga

Hari bamwe mu babyeyi bavuga ko guhitiramo abana ibyo baziga byagakwiye kuvaho kuko bituma abana badashyira umutima kubyo biga bigatuma badatanga umusaruro. Ikigo cy’igihugu gishinzwe tekinike ,imyuga n'ubumenyingiro kuri iki kibazo nabo bavuga ko ababyeyi bahitiramo abana icyo bagomba kwiga babanje kuganira n’abana .

kwamamaza

Hari ababyeyi bagihitiramo abana amasomo bagomba kwiga, bigatuma abana biga ibyo ababyeyi bahisemo bakabyiga batabyishimiye ntibatange umusaruro muri ibyo bize. umuco Nyarwanda nawo ugira uruhare mu kudindiza abana bakaba bavuga ko ibintu bigihari ariko bakanavuga ko atari byiza.

Bamwe mu banyeshuri baganiriye na Isango Star bavuga ko ibingibi byo guhitirwamo n'ababyeyi bajya babareka bakihitiramo ibyo bumva kuko aribyo bizabafasha kugira icyo bigezaho ndetse bakakigeza no ku gihugu muri rusange.

Kuri iki kibazo cyo kuba ababyeyi bahitiramo abana icyo bagomba kwiga bisaba kuganira n'abana bigashingirwa cyane ku kureba aho igihugu kigana ndetse n'isi muri rusange nkuko bivugwa na Paul Umukunzi umuyobozi w'ikigo k’igihugu gishinzwe tekinike ,imyuga n'ubumenyingiro.

Yagize ati "ababyeyi mu kugira abana babo inama y'ibyo bakwiga nicyo bazaba cyo, ntibashingira gusa ku mateka y'ibyahise, kureba uko babayeho nuko bize mugihe cya kera ahubwo bareba mu isi igana imbere, isi iri imbere irasaba iki, ni iki umwana azaba akeneye kugirango azabashe kubaho neza mu myaka iri imbere, hagashingirwa kureba ngo umwana afite iyihe mpano, icyo akunze ni iki, ni iki ashoboye kuba yakora, hakabaho kumugira inama yo guhitamo neza icyo yumva yifuza kuzagiramo ubumenyi buhagije kandi buhuye neza n'ubuzaba bukenewe kw'isoko ry'umurimo mu gihe kiri imbere".      

Akenshi ababyeyi kuba bumva ko aribo bakwiye guhitiramo abana ibyo biga babikora bashingiye ku muco wa kera kandi bidakwiye ,kuko bagakwiye kubona ko isi iri kwihuta mu iterambere kandi bizagerwaho bikozwe n'urubyiruko ruri kwiga ubu.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Feb 20, 2023 - 06:46