Abaturage barasaba inkiko ko zajya zihutisha iburanishwa ry'uwakatiwe

Hari bamwe mu baturage bavuga ko gutinda kuburanishwa n’inkiko bishobora guteza ingaruka k’uwakatiwe cyane cyane k’umuryango we bityo bagasaba inkiko ko byaba byiza imanza zihutishijwe uwakatiwe akaburanishwa hakiri kare.

kwamamaza

Gutinda kuburanishwa kuri bamwe mu bakatirwa n’inkiko, hari abaturage bavuga ko atariko byakagenze kuko bigira ingaruka k’uwakatiwe ndetse no k’umuryango we muri rusange.

Bitewe nuko uwatinze kuburanishwa ashobora gusanga arengana cyangwa agahamwa n’icyaha, abaturage kandi bavuga ko inkiko zareba icyakorwa kugirango kuburanisha bikorwe vuba.

Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda Mutabazi Harrison ku kijyanye no kwihutisha imanza avuga ko hari uburyo butandukanye buri gukoreshwa ariko kandi bagakomeza gukorana n’abacamanza bakorera ku masezerano kugirango bafatanye n’abasanzwe bahari, akavuga ko bizatanga umusaruro.

Ati "kwihutisha imanza akenshi habamo gushishoza, habamo ubwitonzi, habamo gucukumbura kugirango ufate icyemezo cyanyuma kinogeye abantu bose, imanza zose ntabwo zanyura mu buhuza, hatangijwe ko haba abacamanza n'abanditsi bakorera ku masezerano batari abahoraho ubu buryo buzakomeza, bazunganira abandi bakozi b'inkiko basanzwe kugirango bihutishe akazi kabo".    

Urwego rw’ubucamanza ruvuga ko mu Rwanda mu mpera z’umwaka w’ubucamanza rwinjije imanza 112,284 murizo imanza zigera ku bihumbi 98.176 zakiriwe nibura 87% zaraciwe, ndetse imibare ikagaragaza ko mu myaka yatambutse nta kazi nkaka inkiko zakoze kuko byibuze bakiraga imanza zitarenze ibihumbi 10.

INKURU YA ERIC KWIZERA / ISANGO STAR KIGALI

 Sep 23, 2023 - 13:07