Kubungabunga icyogogo cya Sebeya byahinduye imibereho y'abaturage

Abaturage baturiye umugezi wa Sebeya baravuga ko ubuzima bwabo bwahindutse nyuma yaho haziye umushinga wo kubungabunga icyogogo cya Sebeya bagahabwamo akazi, uyu mushinga washyizwe mu bikorwa n’ikigo gishinzwe umutungo kamere w’amazi mu Rwanda kubufatanye n’umuryango mpuzamahanga wita ku kubungabunga ibidukikije IUCN.

kwamamaza

Guhera mu mwaka wa 2019, nibwo umushinga wo kubungabunga icyogogo cya Sebeya watangiye ukorera mu turere 4, Rutsiro, Rubavu, Ngororero na Nyabihu.

Ni umushinga wari ugamije gukumira ibiza byaterwaga nuwo mugezi, harimo imyuzure, yangizaga ibikorwa remezo, isuri yavaga mu misozi ikikije uwo mugezi, igatwara imyaka mu mirima, no kwangiza ubutaka n’ibindi.

Muri uyu mushinga hatewe ibiti, amashyamba, hacibwa amaterasi yindinganire n’ayikora, hatangwa ibigega bifata amazi y’imvura,hubakwa ibidamu, horozwa abaturage baho ndetse aba arinabo bahabwa akazi ko gukora iyo mirimo.

Ni umushinga umuryango mpuzamahanga wita ku kubungabunga ibidukikije IUCN uvuga ko wakozwe mu buryo bunyuranye n'ubwari busanzwe nkuko bivugwa na Albert Schenk umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa mu muryango IUCN.

Yagize ati "mu bihe byashize imishinga nkiyi yategurirwaga mu mujyi wa Kigali, mu biro,wajya gushyirwa mu bikorwa bakegera abaturage bakababwira ngo ibi nibyo tugiye kubakorere. Kenshi ugasanga iyo mishinga itageze ku ntego zawo".

Yakomeje agira ati "ibyo twakoze twebwe dufatanyije na guverinoma y’ u Rwanda n’abaterakunga,twemeje ko tuzakora mu buryo butandukanye, aho twanzuye ko abaturage bazagira uruhare guhera mu itangira ry'uyu mushinga".

Uruhare rw’abaturage rwabaye urwo kugaragaza ahari ibibazo, umushinga ukaza aribyo uje gukemura. Kuruhande rw’abaturage bagaragaza ko ibi byatumye bumva akamaro kibyo bagiye gukorerwa ndetse no kubibungabunga.

Usibye kuba ibiza byabageragaho biturutse ku mugezi wa Sebeya byaragabanutse, ishyirwa mu bikorwa ryuyu mushinga ryatumye babasha kwiteza imbere, kuri benshi ngo ubuzima bwarahindutse.

Umwe yagize ati "twari dufite ubutaka butari bwiza ku buryo ubuso bunini twari dutangiye kubuteraho amashyamba tubona ko ntacyo butumariye, ariko aho Sebeya yaziye yadukoreye ayo materasi turangije iduhereza n'amatungo tubona ifumbire yo gushyira mu materasi, ubungubu turashima uwo mushinga".

Kuruhande rw’ubuyobzi bw’inzego zibanze nabo bagaragaza ko,iterambere ry’abaturage ryanazamuye ubukungu bw'uto turere nkuko bivugwa na Nzabonimpa Deogratias umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rubavu.

Yagize ati "uburyo umushinga watekerejwe ko wikorerwa n'abaturage ugakorerwa ku butaka bwabo nta ba rwiyemezamirimo baje mu kujya guca amaterasi, uruhare runini rw'ingengo y'imari y'uyu mushinga rusigara mu baturage aribo bagenerwabikorwa".  

Biteganyijwe ko uyu mushinga ugomba kurangira muri uyu mwaka. kuri ubu ibiza byaterwaga nuwo mugezi rimwe na rimwe bigatwara n’ubuzima bw’abantu, bagaragaza ko byagabanutse ku kigero kiri hejuru.

Inkuru ya Uwe Herve Isango Star 

 Jan 24, 2023 - 07:21