Kayonza : Barasaba ko ibyifuzo batanze mu mwaka wa 2022-2023 byashyirwa mu bikorwa

Abaturage b’umurenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza basaba ko icyifuzo batanze mu igenamigambi ry’umwaka wa 2022-2023 cyo kongera ingufu z’amazi akabasha kugera mu mavomo, cyashyirwa mu bikorwa kuko kugeza ubu batumva impamvu bafite ibigega bibiri ariko bikaba bitageramo amazi.

kwamamaza

Ibyifuzo abaturage bo mu murenge wa Nyamirama kimwe n’abo mu yindi mirenge mu karere ka Kayonza bari gutanga muri iki cyumweru cyahariwe kumva ibyifuzo by’abaturage,ni ibizashyirwa mu igenamigambi ry’umwaka wa 2023-2024.

Mu byifuzo bari basabye ko bizitabwaho mu igenamigambi ry’umwaka wa 2022-2023 byari birimo icyo kongererwa amazi dore ko mu midugudu yabo harimo ibigega ariko bakibaza impamvu nta mazi babona kandi ibyo bigega bihari,bityo bagasaba ko icyifuzo cy’amazi cyazashyirwa mu bikorwa kuko babangamiwe no kuba nta mazi agera mu mavomo yabo kandi ibigega byubatse mu midugudu yabo.

Ibyifuzo by’abaturage bitangirira ku rwego rw’isibo aho bikusanywa n’abitwa imboni z’imiyoborere baba baratowe n’abaturage. Ese izo mboni z’imiyoborere zikora iki nyuma yo kubikusanya?

Abatoni Penina uhagarariye umuryango Rwanda Women's Network ukorana n’imboni z’imiyoborere mu karere ka Kayonza nibyo asobanura.

Yagize ati "imboni z’imiyoborere akaba ari abaturage batowe n'abaturage ubwabo kugirango bagaragaze ibyifuzo hanyuma bibe byakorerwa ubuvugizi bibonerwe n'ingengo y'imari". 

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, avuga ko gahunda yo kumva ibyifuzo by’abaturage bizashyirwa mu igenamigambi ,ari kimwe mu bituma umuturage agira ijambo mu bimukorerwa,bityo ko icyifuzo cyo kwegerezwa amazi meza ari kimwe muri bine byakiriwe,bivuye muri bitandatu batanze umwaka ushize.

Yagize ati "Nyamirama hari haratanzwe ibyifuzo bigera kuri 6 muri ibyo byifuzo 4 birimo birashyirwa mu bikorwa birimo nk'imiyoboro y'amazi, twavuga nk'umuyoboro wa Kaziranyenzi ndetse n'ibindi 2 byasigaye nibyo tuzaheraho mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023-2024, tukaba tubona rero yuko ari iterambere umuturage afitemo ijambo".  

Mu byifuzo abaturage bo mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza bizitabwaho mu igenamigambi rya 2022-2023,harimo icyo kongera ingufu z’amazi n’umuriro w’amashanyarazi bikabageraho neza.Nko ku mazi,mu gucyemura icyo kibazo muri uwo murenge n’indi bihana imbibi ya Kabarondo na Ruramira, hagiye kubakwa umuyoboro w’amazi w’ibilometero 31 uzavana amazi ku isoko ya Gitoki muri Ruramira na Kaziranyenzi muri Kabarondo.

Kugeza ubu muri aka karere abagerwaho n’amazi meza bari ku gipimo cya 82%.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Kayonza

 Oct 31, 2022 - 08:22