Ngoma: Urubyiruko rurasabwa gusigasira ibyagezweho

Kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 29 mu karere ka Ngoma, urubyiruko rwasabwe gusigasira ibyagezweho mu iterambere ry’aka karere kahoze katarangwamo n’igikorwaremezo na kimwe none hakaba habarizwa ibikorwa binini bigaragaza iterambere ry’akarere.

kwamamaza

Kwibora ku nshuro ya 29 mu karere ka Ngoma, byatangijwe n’urugendo rwo kwibohora rwakozwe ku mugoroba wo kuwa Mbere kuva mu mujyi wa Kibungo kugera kuri sitade ya Ngoma ahahise hakorerwa igitaramo.

Mu gitondo ku munsi mukuru nyirizina, ibirori byabanjirijwe n’urugendo rwaturutse mu Kinyonzo rugera kuri sitade.

Hon. Depite Nyirahirwa Veneranda, yavuze ko nyuma y’imyaka 29 hari byinshi byo kwishimira muri aka karere kahoze ari Perefegitura ya Kibungo, yafatwaga nk’ahantu haba abantu badasobanutse, ibintu byagaragazwaga na nimero ziranga ibinyabiziga byaho.

Yagize ati "Iyi Perefegitura ya Kibungo ukurikije uko bagendaga bandika nimero z'imodoka twebwe twari J, ibindi bongeragaho sinshaka kubivuga kuko turi kwizihiza imyaka 29 turi kwibohora,ni umunsi dukwiye kwishimira cyane kuko uwababaye cyane arashima cyane".  

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Ngoma, bavuga ko kuba iterambere ry’akarere kabo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ryaragerwaga ku mashyi none ibikorwa by’iterambere bikaba byivugira, bagomba kubisigasira ndetse bakanafatanya n’abandi gukomeza guteza imbere akarere kabo n’igihugu muri rusange.

Umwe yagize ati "ikintu tugomba guheraho dukora ni ugusigasira ibyagezweho, ikindi nkatwe nk'urubyiruko turasabwa yuko twakora cyane kugirango turebe y'uko mu bijyanye n'ibikorwaremezo n'iterambere natwe twashyiraho akacu kugirango dukore cyane tugire ibikorwa bifatika".  

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie, avuga ko nubwo hari byinshi byo kwishimira byagezweho muri iyi myaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye, urubyiruko rukwiye kugera ikirenge mu cya bagenzi babo bagize uruhare mu gutuma ibyo byose bigerwaho ariko akarusaba kwirinda ingeso mbi zatuma batabasha gukorera igihugu.

Yagize ati "ababohoye igihugu cyacu nabo bari urubyiruko niyo mpamvu dusaba urubyiruko kugera ikirenge mu cyabo basigasira ibyagezweho ariko banakora cyane kuko igihugu cyacu gikeneye gutera imbere ikindi ni ukwirinda ingeso mbi, hari urubyiruko rwinshi usanga rwiroha mu biyobyabwenge, uwo ni umuco mubi ntabwo bihesha agaciro abamennye amaraso yabo babohora iki gihugu".       

Mu byagezweho by’ingenzi akarere ka Ngoma kishimira nyuma y’imyaka 29 u Rwanda rwibohoye, harimo imihanda ya Kaburimbo ireshya n’ibirometero 11.5 mu mujyi wa Kibungo, hoteli ebyiri, Stade ya Ngoma, uruganda rw’amazi ruri kubakwa ruzakemura burundu ikibazo cy’ibura ry’amazi ndetse n’ibindi bitandukanye.

Ibirori byo kwibohora byasojwe n’umukino wahuje ikipe y’abakozi b’akarere ndetse n’iy’abikorera warangiye banganyije ibitego bibiri kuri bibiri.

Inkuru ya Djamali Habarurema/ Isango Star Ngoma

 Jul 5, 2023 - 07:23